Umwami Charles III yabigarutseho mu butumwa yahaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Gareth Southgate nyuma yo gusezerera u Buholandi ibutsinze ibitego 2-1.

Yagize ati “Njye n’umugore wanjye twifatanyije n’abandi bose mu kubashimira ko mwageze ku mukino wa nyuma wa Euro ndetse mbifurije amahirwe.”

Yakomeje agira ati “Ndabashishikariza kuzatsinda kare bidasabye ibitego byo mu minota ya nyuma cyangwa kujya muri penaliti. Ndizera neza ko [ibi mbasabye] nibishyirwa mu bikorwa imitima y'Abongereza benshi izasubira mu gitereko, bumve baruhutse kandi batuje. Amahirwe masa.”

U Bwongereza ni imwe mu makipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ariko mu rugendo rwo kugera ku mukino wa nyuma yagiye itsinda byagoranye.

Muri ¼ iyi kipe yasezereye u Busuwisi kuri penaliti ndetse n’indi mikino myinshi yatsindaga byagoranye cyane.

Iyi kipe yasubiye ku mukino wa nyuma yaherukaga gutsindirwaho n’u Butaliyani kuri penaliti mu irushanwa riheruka mu 2021.

Olie Watkins yafashije u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2024
Olie Watkins yafashije u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2024
U Bwongereza bwageze ku mukino wa nyuma wa Euro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
U Bwongereza bwageze ku mukino wa nyuma wa Euro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Umwami Charles III w’u Bwongereza yasabye Ikipe y'Igihugu kuzatsinda iya Espagne hakiri kare
Umwami Charles III w’u Bwongereza yasabye Ikipe y'Igihugu kuzatsinda iya Espagne hakiri kare
Espagne yageze ku mukino wa nyuma isezereye u Bufaransa
Espagne yageze ku mukino wa nyuma isezereye u Bufaransa