Nubwo Real Betis yari ku kibuga kitari icyayo, abafana bari bafite umurindi ukabije baje gushyigikira ikipe yabo guhangana no gushaka amahirwe ayerekeza muri ¼ cy'iri rushanwa.
Manchester United ni yo yatangiye neza umukino nk'ikipe yari mu rugo, kuko ku munota wa mbere gusa yahise ibona koruneri ya mbere iturutse ku kazi gakomeye ka Diogo Dallot watangiye neza.
Ku munota wa kane w'umukino, Wout Weghorst wa Manchester United yashyize umupira mu rucundura, ariko umusifuzi wo ku ruhande amanika igitambaro yemeza ko yaraririye. Ubu buryo bwahaye icyizere Manchester United ihita itsinda igitego ku munota wa gatandatu.
Iki gitego cyavuye ku kazi gakomeye kakozwe na Bruno Fernandes washyize umupira mu rubuga rw'amahina, bawukuyemo ugarukira Marcus Rashford na we ntiyazuyaza ahita ashyiramo igitego cya mbere hakiri kare cyane.
Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba Real Betis nabo binjiye mu mukino batangira kubakira umukino hagati mu kibuga, bagerageza n'uburyo bwiza bwa Joaquin Sánchez ku munota wa 11 ariko ananirwa kuwushyira mu izamu kandi ahagaze neza.
Nubwo bari Real Betis yari imaze kuza mu mukino, iminota 20 yose yayobowe na Manchester United, yabonye uburyo bukomeye bwa Wout Weghorst na Marcus Rashford bwashoboraga gutuma Manchester United ibona igitego cy'intsinzi ariko Real Betis ikomeza kwirwanaho.
Real Betis yarushwaga cyane, yatangiye gukina umukino ushaka imipira y'imiterekano, irimo coup-franc ndetse na koruneri.
Ibi byashyize Manchester United muri gahunda zo gusubira inyuma igakoresha imipira yihuta ica ku ruhande, byahaye akazi gakomeye Youssouf Sabaly na Abner Vinícius bari mu mpande z'ubwugarizi bwa Real Betis.
Ku munota wa 32, Real Betis yari yamaze kwisanga mu mukino yishyuriwe igitego na Ayoze Pérez ku kazi gakomeye kakozwe na Juanmi ariko na we wabyaje umusaruro guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester United.
Iki gitego byaketswe ko mbere yo gutanga umupira Miguel Juanmi yabanje kuwukora n'intoki ariko abari kuri VAR ntibatinze kwemeza ko ntabyabayeho.
Uku ni ko Real Betis yahise izamukana imbaraga mu mukino itangira gusatira cyane kandi kenshi gashoboka mu mukino, ihindikirana Manchester United nubwo nta kindi gitego yigeze ibona.
Uko kandi ni ko amakipe yagiye mu karuhuko kwisuzuma, anganya 1-1 mu minota y'igice cya mbere cyongeweho umunota umwe.
Amakipe yavuye mu karuhuko nanone Manchester United ikora impinduka, ikuramo Diogo Dallot yinjizamo Aaron Wan Bissaka.
Muri izo ntangiriro yari iri hejuru ndetse inashaka igitego cy'instinzi, Bruno Fernandes ahereza umupira Anthony Santos wagitsinze cyiza ku ishoti rikomeye amaze kubona ko umunyezamu wa Real Betis, Claudio Bravo ahagaze nabi.
Nyuma y'igihe gito, Bruno Fernandes yatsindiye Manchester United igitego cya gatatu ku munota wa 58. Iki gitego cyaciye intege Real Betis, itangira no gusatirwa cyane ku buryo bukomeye.
Umutoza wa Real Betis Manuel Pellegrini yakoze impinduka akura mu kibuga Sánchez Rodríguez na Rosa da Silva ashyiramo Sergio Canales na Aitol Ruíbal.
Ku munota wa 65, Erik Ten Hag nawe yakuyemo Marcus Rashford amusimbuza Jadon Sancho, Tyrell Malacia asimbura Luke Shaw. Izi mpinduka nta gikomeye zahinduye kuko amakipe yombi yahise asa n'atuje mu kurema uburyo bugana ku izamu.
Gucika intege kwa Real Betis byahaye amahirwe Manchester United yatsindiwe igitego cya kane ku munota wa 83, gishyizwemo na Wout Weghorst, waherejwe umupira na Scott McTominay wasimbuye Santos Fred.
Iminota 90 y'umukino yarangiye hongerwaho ine, itagize ikindi ihindura ku mukino warangiye Manchester United ibonye impamba ikomeye y'ibitego 4-1, izajyana mu mukino wo kwishyura uzabera muri Espagne ku wa Kane utaha.
Uyu mukino Manchester United yagaragaje gushaka kubona ibitego byinshi kuko yagerageje kurema uburyo bw'igitego inshuro 26 mu gihe iyo bahanganye yo yaremye burindwi gusa.
Undi mukino ukomeye wabaye wahuje Arsenal na Sporting CP zakiniraga umukino wazo wa mbere wa ⅛ wa UEFA Europa League, muri Portugal kuri Estadio José Alvalade.
Muri uyu mukino, Arsenal ni yo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 22 ku gitego cyinjijwe na William Saliba, kuwa 34 Sporting CP yishyurirwa na Gonçalo Inácio ari nako amakipe yagiye mu karuhuko anganya.
Nyuma y'akaruhuko k'amakipe yombi, impande zombi zifuzaga kubona intsinzi. Iyi ni yo mpamvu ku munota wa 57, Sporting CP yatsinze Arsenal igitego cya kabiri cyinjijwe na José Paulinho.
Byasabye umunota wa 62 kugira ngo Arsenal yishyure iki gitego cyitsinzwe na Hidemasa Morita, cyatumye aya makipe akenera umukino wo kwishyura kugira ngo yizere neza kurenga iki cyiciro.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 9 Werurwe
-* Bayern Leverkusen 2-0 Ferencvárosi TC
-* AS Roma 2-0 Real Sociedad
-* Union Berlin 3-3 Union St. Giloise
-* Juventus 1-0 SC SC Freiburg
-* Sevilla 2-0 Fenerbahçe SK
-* FC Shakhtar Donetsk 1-1 Feyenoord











Ibitekerezo 0