Irushanwa ry’uyu mwaka ritakirimo Arsenal yaryegukanye inshuro nyinshi zirimo n’iheruka, nyuma yo kuviramo mu ijonjora rya kane, nta gushidikanya ko rizatwarwa n’indi kipe nshya.
Gusa, mu makipe umunani asigaye muri FA Cup ubu, abiri gusa; Leicester City na Bournemouth, ni yo atararikozaho imitwe y’intoki.
Manchester City iyoboye Premier League n’amanota 14 y’ikinyuranyo, irashaka ko FA Cup yaba igikombe cya kabiri yatwara muri uyu mwaka w’imikino, ariko igomba kubishimangira ku wa Gatandatu ubwo izaba yahuye na Everton mu Mujyi wa Liverpool.
Ikipe ya Manchester City y’umutoza Pep Guardiola, yaraye ikomeje muri ¼ cya Champions League itsinze Borussia Moenchengladbach ibitego 2-0.
Undi mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, ni uzahuza Bournemouth na Southampton.
Ku Cyumweru, Chelsea izahura na Sheffield United yegukanye iri rushanwa inshuro enye, ariko igikombe cya nyuma ikaba igiheruka mu 1925.
Umukino uzaba witezwe na benshi kuri uwo munsi ni uzahuza Manchester United na Leicester City zikurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu muri Premier League.
Iyi mikino yose ya FA Cup izerekanwa iri kuba mu mashusho meza ya HD ku mashene y’umupira w’amaguru ya StarTimes.
Iki kigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, cyerekana kandi n’andi marushanwa arimo Bundesliga, La Liga, UEFA Europa League, hatirengagijwe n’Igikombe cy’u Burayi “UEFA Euro 2020” kizaba hagati ya Kamena na Nyakanga 2021.






Ibitekerezo 0