Ni amakuru yemejwe n’Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, nyuma y’umukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye batsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0.
Uyu mukino ugeze ku munota wa 79, Fall Ngagne yashatse gushyira umupira mu izamu, ariko agwa nabi aratsikira bituma abaganga bihutira mu kibuga kugira ngo bamwiteho ariko ntibyakunda asohorwa ku ngobyi ku munota wa 80.
Ibi byatumye Rayon Sports ikina iminota 10 ya nyuma ituzuye, kuko abasimbura yagombaga gushyira mu kibuga bari barangiye, ndetse n’uyu mukinnyi atashobora gusubira mu kibuga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Haringingo Francis Christian, yagarutse ku mvune z’abakinnyi be, ndetse ahishura ko bigoye ko Fall Ngagne wari winjiye asimbuye yakongera gukina.
Ati “Ndebye uko Fall Ngagne ameze, ntekereza ko bizagorana ko agaruka. Yagize imvune y’akagombambari.”
Uyu Munya-Sénégal uri gusoza amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, yakunze kugira imvune zitandukanye aho agereye muri Rayon Sports, ndetse mu mwaka we wa mbere yamaze amezi 11 adakina kubera imvune.
Ni nyuma y’uko yari yabaye uwa kabiri watsinze ibitego byinshi kuko mbere y’uko avunika, yari amaze yaratsinze ibitego 13 mu mwaka wa 2024/25. Muri uyu mwaka wa 2025/26, yakinnye imikino irindwi gusa, aho yatsinze igitego kimwe.
Abandi bakinnyi bagize ibibazo ni Ramazani Tshimanga wagize imvune yoroheje, Youssou Diagne na rutahizamu Ndikumana Asman wagize uburwayi busanzwe.
Aba bose bavunitse mu gihe Rayon Sports yarimo ishaka amanota ayifasha gusatira amakipe ihanganiye na yo Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko iri ku mwanya wa kane n’amanota 48.
Iyi kipe kandi iracyahatanira Igikombe cy’Amahoro, aho igomba gukina na Gorilla FC muri ½.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!