Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwabitangaje bubicishije kuri Twitter no ku rubuga rw’iyi kipe (Website).
Memphis Depay w’imyaka 27 y’amavuko azakinira FC Barcelona mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 na 2022-2023.
Ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ariko akanga kongera amasezerano muri iyi kipe. Yari inshuro ya kabiri yifuzwa na FC Barcelona kuko no mu mwaka ushize yaramwifuje ariko Ubuyobozi bw’ikipe bwanga kumurekura.
Nkuko FC Barcelona yabitangaje, ubwumvikane bw’impande zombi bwamaze kurangira, igisigaye ni ugushyira umukono ku masezerano gusa.
Memphis Depay yavukiye mu Buholandi muri Gashyantare 1994 mu Mujyi wa Moordrecht, avuka ku mubyeyi umwe ukomoka muri Ghana (papa we) no ku mubyeyi w’umu-Holandi (mama we).
Atangira gukina umupira w’amaguru, yahereye mu kipe yo mu gace bari batuyemo, yitwa VV Moordrecht (2000-2003). Ku myaka icyenda gusa yahise yerekeza muri Sparta Rotterdam (2003-2006) nayo ayivamo yererekeza muri PSV Eindhoven y‘abato (2006-2011) ari nabwo yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere.
Bamwe mu batoza batoje uyu rutahizamu akiri muto, harimo Phillip Cocu wabaye umukinnyi ukomeye muri FC Barcelona wanatumye azamura rwe kugeza abaye umukinnyi ngenderwaho muri PSV Eindhoven y‘abakuru (2011-2015).
Mu 2015 yahise yerekeza muri Manchester United aguzwe n’umutoza Louis Van Gaal umwaka n‘amezi atandatu gusa, ariko ntiyahagirira amahirwe kuko yahise ahava yerekeza mu Bufaransa muri Olympique Lyonnais kugeza ubu mu 2021.
Mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 Depay yawusoje atsinze ibitego 22, ndetse aza imbere y’abandi batsinze ibitego byinshi. Ibi ni nabyo Manchester United yagendeyeho imujyana Old Trafford nubwo atahiriwe.
Mbere yo kuva mu Bufaransa, Memphis Depay yakiniye Olympique Lyonnais imyaka itanu n’igice. Yagejeje iyi kipe muri ½ cy’irangiza cya Uefa Champions League. Mu 2019-2020 ari kumwe na Lyon yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu ariko batsindwa na Paris Saint Germain biciye muri za penaliti.
Mu 2014 yabaye umukinnyi ukiri muto wahamagawe byihuse mu kipe y’igihugu y’u Buholandi yatozwaga n’umutoza uzamutoza muri FC Barcelona, Ronald Koeman ndetse uyu rutahizamu ashyirwa mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi icyo gihe. Muri uwo mwaka u Buholandi bwasoje buri ku mwanya wa gatatu.
Depay ubu ari kumwe na bagenzi be mu irushanwa ry’igikombe cy’i Burayi, aho yafashije ikipe y’igihugu cye gutsinda imikino ibiri ya mbere (Ukraine na Autriche) yatumye babona itike yo kuzakina imikino ya 1/8 cy’iri rushanwa.
Ni umusore witezweho kuzafasha FC Barcelona mu gice cy’u Busatirizi. Yabaye umukinnyi wa kane iyi kipe yamaze kwibikaho nyuma rutahizamu Sergio Kun Agüero, Emerson Royal na Eric Garcia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!