Umukino watangiye Real Madrid yiharira umupira ndetse inawukinira mu kibuga cya Barcelone, ndetse ku munota wa 12, ishyira mu izamu igitego cya Karim Benzema waherejwe umupira na Vinícius Júnior, ariko umusifuzi José Munuera yemeza ko yari yaraririye.
Abakinnyi ba Real Madrid ntibacitse intege ahubwo bakomeje gusatira cyane, bakina umupira wo guhererekanya neza hagati mu kibuga, byasabaga ubwugarizi bwa FC Barcelone kwirinda kuba bwakwinjizwa igitego hakiri kare.
Mu minota ya 20 ni bwo FC Barcelone yatangiye kwinjira mu mukino, ariko gukina umupira winjira mu kibuga cya Real Madrid bikomeza kuyigora cyane.
Amahirwe amwe yabonetse FC Barcelone yahise iyabonamo igitego ku munota wa 26. Aha hari ku makosa yo gutakaza umupira kwa Eduardo Camavinga no kutumvikana hagati ya José Ignacio Fernández n'umunyezamu Thibaut Courtois byatumye Éder Militão yitsinda igitego.
Ku munota wa 33, Real Madrid yahushije uburyo bukomeye ku mupira wazamukanywe neza na Vinícius José Paixão na Karim Benzema, ugeze kuri Luka Modrić awutera hejuru y'izamu gato cyane.
Nubwo Real Madrid yari hejuru mu mukino, kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa FC Barcelone byari ikibazo. Igice cya mbere cyari cyiganjemo amakosa menshi agera kuri 16, cyongeweho iminota ibiri ariko kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri nacyo cyatangiye Real Madrid igarukana imbaraga ishaka kwishyura igitego yinjijwe, ku buryo ku munota wa 47 Karim Benzema yabonye amahirwe ku ishoti rikomeye, umupira uca hafi y'izamu gato cyane.
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yahagurukije abarimo Rodrygo Silva, Dani Ceballos na Lucas Vazquez kugira ngo bajye kwishyushya babe bakwitabazwa mu gihe igitego cyakomeza kubura.
Mu minota 10 ya mbere yose y'igice cya kabiri ntabwo FC Barcelone yigeze ibona agahenge kuko umupira utigeze uva mu kibuga cyayo.
Uku gusatirwa cyane kwaje gutuma Real Madrid ibona imipira myinshi ya koruneri zashoboraga kuvamo igitego, ariko Jules Koundé na Marcos Alonso bari beza mu bwugarizi bwa FC Barcelone.
Real Madrid yakuye mu kibuga José Ignacio Fernández Iglesias Nacho wagize uruhare mu gitego, ishyiramo Rodrygo ku munota wa 67.
Umutoza wa FC Barcelone, Xavi Hernandez, yakoze impinduka nyuma y'iminota ibiri gusa, akura mu kibuga Raphina wari wananiwe, ashyiramo Ansu Fati waje kongera imbaraga hagati mu kibuga aho yari yarushijwe cyane.
Izindi mpinduka zabaye muri uyu mukino, Toni Kroos yasimbuwe na Aurelien Tchouameni, Luka Modrić asimburwa na Álvaro Rodríguez. Muri FC Barcelone Franck Kessie yasimbuwe na Sergi Roberto.
Izi mpinduka zabaye mu minota ya nyuma y'umukino, ntacyo zahinduye kuko igitego cyakomeje kubura ndetse no mu minota itanu y'inyongera biba uko.
Nta mpinduka zikomeye zongeye kuba muri uyu mukino warangiye ari igitego 1-0, byahise biha intambwe ya mbere FC Barcelone yo kwerekeza ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Umwami 'Copa del Rey'.
Umukino wo kwishyura iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023, ukazabera ku kibuga cya FC Barcelone, Spotify Camp Nou.
Undi mukino uzabanziriza uyu, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023, Osasuna yatsinze umukino ubanza Athletic Bilbao igitego 1-0 izajya kuyisura mu wo kwishyura.











Ibitekerezo 0