Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine igeze ku munsi wa 28 aho FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54 ndetse ikaba amanota atandatu.
Kryvbas Kryvyi Rih itaratangiye neza umwaka w’imikino iri mu makipe ari kuwusoza neza kuko yahatanye cyane ndetse inifuza kwegukana Igikombe cya Shampiyona gusa nubwo Shakhtar Donetsk na Dynamo Kyiv zitayoroheye.
Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi bayifashije cyane by’umwihariko mu kibuga hagati kuva yayigeramo muri Nyakanga 2023, kuko yakinnye imikino 27 muri 28 ya Shampiyona.
Kryvbas Kryvyi Rih izahera imikino yayo ya UEFA Europa League mu ijonjora rya gatatu aho izabanza guhatanira itike yo gukina irushanwa ry’amakipe meza i Burayi hagendewe ku buryo bushya iri rushanwa rizakinamo.
Bizimana agiye kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iri rushanwa kuva ryahindurirwa izina mu 2009.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!