Ibi byose byamwerekanaga nk’umuziranenge ndetse wananijwe, gusa nk’umuyobozi hari intege nke yagaragaje mu byemezo bimwe na bimwe, none birangiye intebe yise ko ihoze mu gutangira, imushyuhanye, asohoka muri Federasiyo ayisize mu muriro ashobora kutazagiramo uruhare rwo kuzimya.

Hari igihe Nizeyimana yari yafashe icyemezo cyo kwegura, ndetse cyari kinakwiriye kuri we muri icyo gihe, akimenyesha Umuryango we, Komite Nyobozi ya FERWAFA yizaniye, Minisiteri ya Siporo n’abandi bareberera umupira w’amaguru yagishaga inama.

Gusa, byarangiye asabwe kuguma mu nshingano zo kuyobora Federasiyo ya ruhago ndetse akagerageza gukorana n’uwari Umunyamabanga we, Muhire Henry.

Birashoboka ko iyo aza kugenda icyo gihe, aha twari kuba tumufata nk’intwari yanze kwijandika mu manyanga, yanze gukoreshwa amakosa, ikanga umugayo ndetse akaba umunyakuri waguhagazeho kugeza akuzize.

Icyo gihe hari muri Nyakanga 2022, nyuma y’Inteko Rusange ya FERWAFA yamusabye kwirukana Umunyamabanga we Muhire Henry wasinye amasezerano atazwi n’Uruganda rukora Ibikoresho bya Siporo rwa Masita.

Nizeyimana Olivier yari yafashe icyemezo cyo kwegura kubera gukorana n’uwo yitaga umutsindirano n’ubwo muri iyo nteko nyir’izina yasabye abanyamuryango ko bakwihangana ikibazo bakirekera inzego zibikurikirana, zikazatangaza imyanzuro ko ari bwo babona igisubizo.

Yavuze ko kuba abanyamuryango bifuza ko Umunyamabanga wa Ferwafa yahagarikwa ku mirimo ye ari ibyifuzo bishoboka nubwo bitahita bikorwa mu buryo nk’ubwo bo bifuza.

Yagize ati "Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura Uruganda rwa Masita, habayeho ikibazo cyo guhita basinya amasezerano, natwe byaradutunguye.”

Yakomeje agira ati “Ni byo, uko mubyifuza birashoboka ariko ntabwo ari nonaha. Twababwiye ko twabihaye inzego zibikurikirana mu gihe rero zitaraduha ibyavuyemo ntabwo twabifataho umwanzuro. Yego, ndi Perezida ariko si ndi komite kandi natwe ni ibintu tubanza kuganiraho.”

Nyuma y’icyo gihe, ni bwo ibibazo byagiye biba uruhuri; hari ibyo ashyira mu majwi ko yazaniwe n’Umunyamabanga we ari na byo bituma benshi bamubona nk’umuziranenge ariko na we hari ibyo atabashije gukemura nk’umuyobozi ndetse harimo n’ibyo yikururiye agiye adakemuye.

Ikibazo cya FERWAFA n’Uruganda rwa Masita

Aya masezerano ya Masita yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry Brulart, bikavugwa ko yabikoze abamukuriye batabizi.

Ubwo Muhire yerekezaga ku Mugabane w’i Burayi gushaka uruganda ruzambika Ikipe y’Igihugu Amavubi, yajyanye na Edmond Nkusi Marie usanzwe ari Komiseri ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa na Cyamwenshi usanzwe ashinzwe Iyamamazabikorwa muri iri Shyirahamwe.

Aya masezerano yasinyweho tariki 15 Werurwe, bikavugwa ko yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Mata akazasozwa tariki 31 Werurwe 2026.

Mu Nteko Rusange yahuje abanyamuryango ba FERWAFA muri Nyakanga 2022, bamwe basabye ko Muhire yakwirukanwa kuko bahamya ko yakoze amakosa adakwiye kwihanganirwa kandi ashobora gutuma Masita ijyana Ferwafa mu nkiko bityo bikazagira ingaruka mbi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

Icyo gihe, iki kibazo cyari mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko ubuyobozi bwa FERWAFA busabwe ko byakurikiranwa.

Nizeyimana Olivier yananiwe gukemura iki kibazo kuko atigeze amenyesha abanyamuryango ibyo RIB yagezeho ndetse ngo na we afate umwanzuro ukwiye nk’umuyobozi.

Kugeza ubu, yasize ikibazo kigihari ndetse nubwo uruhande rw’u Rwanda (FERWAFA) rwasabye Masita kuba iretse kugana inzira y’inkiko, birashya bishyira ko amasezerano azubahirizwa cyangwa hakishyurwa agera muri miliyari 2 Frw yo kuyatakurikiza.

Nizeyimana Olivier yasabwe kwirukana Muhire Henry wari Umunyamabanga kubera amasezerano ya Masita, ariko ntiyabikora
Nizeyimana Olivier yasabwe kwirukana Muhire Henry wari Umunyamabanga kubera amasezerano ya Masita, ariko ntiyabikora

Ikibazo cy’Umutoza w’Amavubi

Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer, yahawe inshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu tariki 29 Werurwe 2022, asinya umwaka umwe washoboraga kongerwa ariko ntiyawitwayemo neza kuko Amavubi yasezerewe mu gushata itike ya CHAN 2023 atsinzwe na Ethiopia 1-0 kuri Stade Huye, mu mikino yo gushaka Igikombe cya Afurika 2023 yanganyije itatu muri ine Amavubi yakinnye.

Kunanirwa kubona itike ya CHAN byari ikibazo gikomeye kuko u Rwanda rwari rumaze imyaka 12 yikurikiranya, rujya muri iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Ubwo umwaka wa mbere w’amasezerano y’umutoza wageraga ku musozo, u Rwanda rwari rufite inota rimwe kuri atandatu, icyo gihe benshi mu Banyarwanda ntibumvaga uko umutoza wananiwe kugeza Amavubi muri CHAN 2023 kandi byarakozwe n’uwari umubanjirije Mashami Vincent ndetse akayageza muri ¼ agasezererwa, uyu we agiye kubihemberwa andi masezerano y’imyaka ibiri.

Minisiteri ya Siporo ntiyifuje ko Umutoza Ferrer yongererwa amasezerano kuko umusaruro we utamuvugiraga, ndetse icyo gihe IGIHE yamenye ko na bamwe mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Mugabo Olivier yizaniye hari abatarahuzaga na we kuri iyi ngingo, ariko byarangiye amuhagazeho yemera kuzirengera ingaruka zose zizaterwa n’imyitwarire y’umutoza.

Aka kanya u Rwanda rufite amahirwe agerwa ku mashyi asa n’aho adashoboka, ibi ndabivuga igihe rwaba rutsinzwe ikirego Bénin yarurezemo cyo gukinisha Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Mpaga iramutse yemejwe, ibyakozwe mbere byose byaba bibaye impfabusa ndetse Nizeyimana Olivier yazibukwa nk’umuyobozi wadusigiye umutoza uzatubera umutwaro tuzatura bitugoye.

Aha ku mutoza w’Ikipe y’Igihugu nta wakwirengagiza ko nta mwungiriza w’Umunyarwanda afite nyuma y’uko Mulisa Jimmy yimwe amasezerano.

Ikibazo cya mpaga y'Amavubi

Ku wa 29 Werurwe 2023, nyuma y’umukino amakipe yombi yanganyijemo 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe y’Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ikibazo cyarakomeje kugeza ubwo tariki 31 Werurwe, Umusifuzi w’Umunya-Botswana Joshua Bondo n’abungiriza be bahagaritswe kubera amakosa bakoze ku mukino w’u Rwanda na Benin ubwo batagaragaza ikarita yahawe Muhire Kevin,

U Rwanda rwasabwe ibisobanuro na CAF, FERWAFA isubiza tariki 16 Mata, itanga ubwiregure bwayo bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire Kevin yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

Nizeyimana Olivier yeguye tariki 19 Mata 2023, asize igihugu mu rubanza ndetse aho gifite amahirwe make yo kurutsinda.

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye mu gihe u Rwanda rutararokoka ikirego cya Bénin kubera ko Muhire Kevin yakinishijwe afite amakarita abiri y'umuhondo
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye mu gihe u Rwanda rutararokoka ikirego cya Bénin kubera ko Muhire Kevin yakinishijwe afite amakarita abiri y'umuhondo

Ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC

Tariki ya 8 Werurwe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’akajagari kari mu mitegurire yacyo.

Ni nyuma y’uko FERWAFA yari yimuye umukino wa 1/8 Rayon Sports yari kwakiramo Intare FC kuri Stade ya Bugesera saa Sita n’Igice z’amanywa ariko ukabanziriza uwa APR FC yatsinzemo Ivoire Olympique igitego 1-0.

Impamvu Umunyamabanga wayo yatanze ni uko umukino wa mbere wari kubangamira uwa kabiri kubera ko Stade ya Bugesera ifite ibyumba bibiri gusa by’urwambariro ku buryo bitari gukoreshwa n’amakipe ane.

Ikindi ni uko nta matara iyi stade ifite ku buryo iyo amakipe aza kunganya hari gushyirwaho iminota 30 y’inyongera [ibintu amategeko y’Igikombe cy’Amahoro FERWAFA igenderaho ateganya ibi ku mukino wa nyuma gusa] na penaliti bikaba byasunika umukino wa kabiri ku buryo wari kugeza mu masaha y’umugoroba.

N’ubwo ibisobanuro bya FERWAFA bitanyuze abakunzi b’umupira w’amaguru, ariko iyi Federasiyo ya Ruhago nta tegeko yishe kuko ifite ububasha ihabwa n’amategeko bwo guhagarika umukino igihe icyo ari cyo cyose kabone n’iyo waba watangiye mu gihe ibona ko hari icyawubangamira.

Nyuma y’uko Rayon Sports ifashe umwanzuro wo gusezera, Nizeyimana yagiranye ibiganiro n’iyi kipe ifite abafana benshi, birangira igaruwe ndetse inahabwa miliyoni 5 Frw z’indishyi yo kuyisubiza ibyangijwe mu mitegurire y’umukino.

Intare FC yo ntiyigeze yegerwa muri icyo gihe ngo iganirizwe uburyo yazakina na Rayon Sports kuko mu maso y’uwari Perezida wa FERWAFA byagaragaraga ko iyi kipe nto ya APR FC ishobora kuzemera umwanzuro wose uzayifatirwa.

Rayon Sports yishe amategeko y’irushanwa ikarisezeramo aho kuyihana, kuyigarura byabaye igisubizo cyakuruye ikibazo cyakemuwe nyuma y’iminsi 42, ariko na bwo abenshi bakemeza ko amategeko yirengagijwe.

Ibyageragejwe byose na Komisiyo y’Amarushanwa ndetse n’Iy’ubujurire nta mwanzuro wigeze ufatwa unogeye impande zombi byitambitswemo na Nizeyimana Olivier, kugeza ubwo Intare FC yatanze impamvu zituma idakina uyu mukino yanze kugera ku kibuga igahitamo guterwa mpaga.

Nizeyimana Olivier yasezeye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA amasaha make mbere y’uko Rayon Sports yemereye kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro iteye mpaga Intare FC yanze gukina.

Uburyo Rayon Sports yavuye mu Gikombe cy'Amahoro ikagarurwa na Nizeyimana Olivier, bikarangira isezereye Intare FC kuri mpaga, na byo byagaragaje intege nke z'uyu wayoboraga FERWAFA
Uburyo Rayon Sports yavuye mu Gikombe cy'Amahoro ikagarurwa na Nizeyimana Olivier, bikarangira isezereye Intare FC kuri mpaga, na byo byagaragaje intege nke z'uyu wayoboraga FERWAFA

Amakipe umunani y’Icyiciro cya Kabiri yangiwe gukina Shampiyona hitwaje ko atujuje ibisabwa

Amezi atatu mbere y’uko uyu mwaka wa 2022/23 utangira gukinwa, Akanama gashinzwe gutanga Impushya zo gukina ku makipe (club licencing) kasuye amakipe yose y’Icyiciro cya Kabiri.

Ibi byabaye hatangiye kunugwanugwa ko hari uruhande muri FERWAFA rwifuza ko iki cyiciro cyakinwa n’amakipe 20, gusa ntibyafatwaga nk’ibizakurikizwa kuko hari n’urundi ruhande rutabyemeraga.

Igihe cyo gutanga impushya kigeze, zahawe amakipe 20 andi umunani abuzwa gukina hitwaje impamvu zitanyuze bamwe.

Ayo makipe ni Miroplast FC, United Stars Kabagari, Sorwathe FC, Pépinière FC, Akagera FC, UR [University of Rwanda] FC na Nyagatare FC.

Hari amwe mu makipe yajuriye na n’ubu atarahabwa umwanzuro na FERWAFA nubwo yagiye awubona aciye mu gikari ndetse kuri ubu umwaka w’imikino ukaba ugana ku musozo.

Amwe mu makipe yagiye ahabwa impamvu zitumvikana zatumye abuzwa gukina, harimo nka United Stars y’i Kabagari yabwiwe ko yatinze gutanga licence y’umutoza wayo kandi bivugwa ko yayigejeje muri FERWAFA amezi abiri mbere y’uko Shampiyona itangira.

Hari kandi Pépinière FC yabwiwe ko mu mpapuro yatanze ziyemerera gukina Icyiciro cya Kabiri harimo izo yatanze zidasinye, icyo gihe bibazaga impamvu batabwiwe ko baza kuri Federasiyo bakazisinya cyanwa niba zarimo amakosa bakabimenyeshwa mbere bakohereza izisinye.

Ni mu gihe bari abazengurutse igihugu bahitamo abakinnyi beza bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 nyuma bahitamo abakinnyi 30 bacumbikira babagaburira amezi abiri bategereje ko bahabwa uburenganzira bwo gukina, birangira basubijwe kuriya. Aka kanya umushinga wabaye uhagaze.

Ikiyongeraho ku makipe y’Icyiciro cya Kabiri ni uko FERWAFA yari yavuze ko amakipe ane ya nyuma azakina imikino yo gushaka gutanga amanuka mu Cyiciro cya Gatatu, ariko akabyanga.

Abayobozi b’aya makipe babwiye FERWAFA ko badashobora gukina iyo mikino kandi aho bashaka koherezwa hatabaho. Kuri ubu, icyo Cyiciro cya Gatatu ntikiratangira gukinwa.

Ikibazo cy'amafaranga yari kugabanywa abanyamuryango

Nizeyimana Olivier yari yemereye abanyamuryango ba FERWAFA ko azabagabanya amafaranga yatanzwe na FIFA kubera aho Amavubi yageze mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Yabibemereye mbere y’uko agisha inama abagize Komite Nyobozi yari yayoboye, abajyana mu nama adashyigikiwe n'aba yizaniye, ntibemeranywa n’ibyo yifuza.

Byarangiye habuze umwanzuro, bagishije inama Minisiteri ya Siporo ibasubiza ko ayo miliyoni 335 Frw agomba kuguma muri FERWAFA akazakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru birimo gutegura Ikipe z’Igihugu z’Abagore n’iz’Abato.

Abanyamuryango ba FERWAFA bari bijejwe kubona ku mafaranga yatanzwe na FIFA, ariko Nizeyimana Olivier yananiwe kumvisha abayobozi yishyiriyeho [yasabye ko bafatanya] ko ayo mafaranga yatangwa kugeza Minisiteri ya Siporo ibyinjiyemo ikabyanga
Abanyamuryango ba FERWAFA bari bijejwe kubona ku mafaranga yatanzwe na FIFA, ariko Nizeyimana Olivier yananiwe kumvisha abayobozi yishyiriyeho [yasabye ko bafatanya] ko ayo mafaranga yatangwa kugeza Minisiteri ya Siporo ibyinjiyemo ikabyanga

Gufunga abafana

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 26 Mutarama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abafana batanu ba Kiyovu Sports nyuma y’umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi yakiriyemo inanganya na Kiyovu Sports 0-0 kuri Stade ya Bugesera tariki 21 Mutarama 2023.

Bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ivangura no gutukana mu ruhame, bashinjwa ko bakoreye Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima. Nyuma y’iminsi irindwi, bararekuwe ariko iperereza rirakomeza ku byaha bakurikiranyweho kugira ngo hakomeze gushakishwa ibimenyetso byabyo. Kugeza na n’ubu iyi dosiye yaracecetse ntiyigeze ikomeza.

Aha, abakunzi b’umupira w’amaguru bashinje FERWAFA yari iyobowe na Nizeyimana Olivier kuba yararuciye ikarumira, bibaza niba ibyaha byakorewe ku kibuga bitakabaye bihanishwa amategeko agenga siporo aho gutabwa muri yombi na RIB ndetse hakabaho gufungwa.

Gufungwa kwa Perezida w'Ikipe ya The Winners y’i Muhanga

Na byo birajya gusa n’ibivuzwe haruguru. Ku wa 17 Gashyantare 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ‘The Winners FC, Nshimiyimana David, akurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Nshimiyimana yafunzwe ashinjwa guhohotera umusifuzi amusanze mu rwambariro nyuma yo gutsindwa kw’ikipe ye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wabereye i Muhanga ku wa 15 Gashyantare 2023 aho Etincelles FC yatsinze The Winners FC ibitego 5-0.

Mu minsi 10 Nshimiyimana yamaze afunzwe, amatelefoni y’abanyamuryango yahamagaye ku bwinshi basaba Nizeyimana nka Perezida wa Federasiyo, Nshimiyimana abereye umunyamuryango, kumufasha akaba yarekurwa, ariko uyu wahoze ayobora uru rwego aterera agati mu ryinyo.

Nyuma yo gusanga Nshimiyimana ari umwere ku byaha yashinjwaga, nyuma y’iminsi 10 yararekuwe.

Abanyamuryango bashinje Nizeyimana gutererana abanyamuryango mu gihe bageze mu kaga ndetse binubira uburyo ibyaha by’umupira w’amaguru yakoreye ku kibuga aho guhanwa na Komisiyo y’Imyitwarire bijya mu Bugenzacyaha no mu nkiko ndetse akanafungwa.

Ibyemezo by'imisifurire

Ku ngoma ya Nizeyimana Olivier ni ho hagiye hagaragara ibyemezo by’imisifurire byagiye bitavugwaho rumwe ndetse ibyinshi byanateje imvururu mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Tariki ya 6 Gashyantare 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse Umusifuzi Bwiriza Nonati imikino itandatu kubera kwanga igitego cya Rayon Sports ku mukino wayihuje na Mukura VS.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi irindwi FERWAFA yijeje ubutabera abafana ba Rayon Sports bababajwe n’igitego cyanzwe mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Mukura Victory Sports 1-1 kuri Stade ya Huye.

Iki gihano cyari gikwiye ku musifuzi wakoze amakosa, icyo benshi bise ikosa ni igitego cyemejwe mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0 nyamara benshi cyane cyane ku ruhande rwa APR FC. Nta kigeze gikurikira ibyo benshi batavugagaho rumwe cyangwa se ngo hashyirwe umucyo ku mpungenge za bamwe.

Uruhande rutemeraga ibyavuye mu mukino rwasabiraga ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ndetse basanga harabayemo amakosa umusifuzi wo ku ruhande Maniragaba Valerie akaba yahabwa ibihano.

Hejuru y’ibyo ni mu minsi ya nyuma ya Nizeyimana Olivier muri FERWAFA, we ubwe, yijanditse mu byo kugena abasifuzi b’imikino runaka mu rwego rwo guhangana na Muhire Henry wari Umunyamabanga we.

Ikibazo cyo guhitamo umusifuzi mpuzamahanga wagombaga gutoranywa hagati ya Rulisa Patience na Nsabimana Célestin

Muri Kamena 2022, abahoze ari abasifuzi mpuzamahanga Hakizimana Louis uzwi nka Lou na Hakizimana Ambroise basezeye ku mwuga wo gusifura nyuma y’imyaka irenga 10 basifura.

Nyuma y’aho gato hashakishijwe abasimbura bahabwa ‘badge’ [kugirwa umusifuzi mpuzamahanga], abasifuzi bari bahagaze neza mu basifuraga imbere mu gihugu hari babiri ari bo Rulisa Patience na Nsabimana Célestin.

Mu bizamini byakozwe byose hagiye hagaragazwa ko imbumbe yabyo Célestin yari hejuru ya Rulisa ndetse umwe mu bagize Akanama k’Imisifurire waganiriye na IGIHE yatubwiye ko aba bombi bakorewe raporo yagombaga koherezwa muri CAF yerekana ko Nsabimana Célestin ari we uhagaze neza.

Ni ikibazo cyabyaye umwuka mubi mu basifuzi, na n’ubu benshi muri bo ntibaranyurwa n’inzira byaciyemo ngo Rulisa Patience agirwe Umusifuzi mpuzamahanga. Hashyirwa mu majwi Perezida Nizeyimana Olivier Mugabo ko yagize ijambo muri aya mahitamo.

Rulisa Patience yasabiwe kuba Umusifuzi Mpuzamahanga wemewe na FIFA kandi yari afite amanota make
Rulisa Patience yasabiwe kuba Umusifuzi Mpuzamahanga wemewe na FIFA kandi yari afite amanota make
Nsabimana Célestin washoboraga kuba umusifuzi mpuzamahanga, yimwe amahirwe mu buryo butavugwaho rumwe ndetse amakosa ashyirwa kuri Nizeyimana Olivier
Nsabimana Célestin washoboraga kuba umusifuzi mpuzamahanga, yimwe amahirwe mu buryo butavugwaho rumwe ndetse amakosa ashyirwa kuri Nizeyimana Olivier

Icyari Igikombe cy'Amahoro cyabaye icy'amahane

Twirengagije ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC cyagaragayemo amakosa menshi haba mu mategeko no kwivuguruza bya hato na hato. Amakipe amwe yagiye anenga uburyo cyateguwe.

Gasogi United yashinje FERWAFA kudakurikiza amategeko yakuyemo akayo karenge kubera ko yari yijejwe ko itazatangirira mu ijonjora ry’ibanze, birangira isabwe kujya muri tombola. AS Kigali yo yavuyemo kubera amikoro.

Gicumbi FC yakuwemo na La Jeunesse ku mpamvu yise kudakurikiza amategeko no kurangaranwa.

Iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri yakinnye umukino wa Shampiyona n’Amagaju FC i Nyamagabe ku Cyumweru, tariki 12 Gashyantare mu gihe ku wa Kabiri, tariki 14 Gashyantare 2023. Yagombaga gukina na La Jeuneusse ku Mumena mu Mujyi wa Kigali mu Gikombe cy’Amahoro.

Bukeye, ku wa Mbere, tariki 13 Gashyantare, Gicumbi FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko nk’uko bigenwa n’amategeko hagati y’imikino yayo yombi nta masaha 48 arimo yayemerera gukina. Bwarakeye tariki 14 Gashyantare iterwa mpaga na La Jeuneusse mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Amahoro, mu wa kabiri wabereye i Gicumbi, amakipe yombi anganya 0-0, iyi yo mu Majyaruguru irasezererwa.

Ibi bijya gusa n’ibi byabaye kuri Sunrise FC yasuye Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro zinganya 0-0 tariki 14 Gashyantare.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba yagumye i Kigali itegereza ko nyuma y’iminsi ibiri, tariki 16 Gashyantare, yakirwa na AS Kigali mu mukino wa Shampiyona kuri Stade ya Bugesera FC, zinganya ibitego 2-2.

Rayon Sports yanze gushyirirwa umukino ku wa Gatanu, tariki ya 10 Werurwe mu Gikombe cy’Amahoro kandi tariki ya 12 z’uko kwezi yaragombaga gukina na AS Kigali muri Shampiyona. Byatumye isezera mu irushanwa, biteza ikibazo n’ubu benshi bakibaza.

Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye abanyamakuru ati “Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe.”

FIFA yageze i Kigali irumirwa!

FIFA Football For Schools ni igikorwa cyagombaga gutahwa n’Umunyamabanga wa FIFA, Fatma Samoura, gifite ingengo y'imari y’ibihumbi 50$ yatanzwe muri Mutarama 2023. Ku ikubitiro, cyagombaga kubera mu Karere ka Muhanga.

Abagiteguye bakoze ingengo y’imari y'imyenda yagombaga kwambarwa n’abana bari guseruka, buri mwana agenerwa kwambikwa inkweto, ikabutura n'umupira bihabwa agaciro k’amadorali 300.

Abari bashinzwe gutegura iki gikorwa boherejwe na FIFA, ubwo bageraga mu Rwanda mu mitegurire y’Inama ya 73 y’uru rwego, babajije uko igikorwa giteguye n'amafaranga azakoreshwa, bageze ku myambaro aba bana bazambara bakubitwa n'inkuba babonye imyambaro ifite agaciro k'amadorali 300 kuri buri umwe, bahitamo kukimurira i Kigali ku Kicukiro.

Igikorwa cyagombaga kuba ku wa Mbere, tariki 13 Werurwe, birangira kibaye ku wa Kabiri, bashaka abana badafite ubumenyi ku mupira baseruka bambaye inkweto zitari izo gukinana umupira ndetse n'imyenda ya siporo yo ku ishuri, bakoreshwa imyitozo n'abarimu babo bo ku ishuri badafite ubumenyi ku mupira.

Umuyobozi wa gahunda yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ari kumwe na Natete Bryan, naho ushinzwe ‘protocole’ aba Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n'ubwo abashyitsi bakuru bari Minisitiri wa Siporo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA. Iki gikorwa cyabereye ku kibuga cya Kicukiro mu buryo bwo kwirwanaho.

Abana bifashishijwe mu gutangiza gahunda yo kuzamura umupira w'amaguru mu mashuri yo mu Rwanda, bari bambaye imyambaro bakoresha muri siporo ku ishuri
Abana bifashishijwe mu gutangiza gahunda yo kuzamura umupira w'amaguru mu mashuri yo mu Rwanda, bari bambaye imyambaro bakoresha muri siporo ku ishuri

Irushanwa ryahuje abanyabigwi ba FIFA kuri Kigali Pelé Stadium

Abanyabigwi b'Abanyarwanda bari bavanze n'Abanyafurika barimo Jay Jay Okocha, mu gihe abanyamahanga bamenyeshejwe mbere y'igihe baza mu Rwanda biteguye, bo babimenyeshejwe hasigaye umunsi umwe ari na bwo bakoze umwitozo umwe bucya bajya gukina.

Kubera ko Shampiyona yari yahagaze, Umutoza Mashami Vincent wari ufite irushanwa rya Polisi, ni we watumijwe igitaraganya akoresha umwitozo umwe, bukeye aza gutoza iyi kipe saa Saba z’amanywa ubwo Kigali Pelé Stadium yitwaga izina rishya ku mugaragaro mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Umunya-Nigeria Jay Jay Okocha ni umwe mu bari bagize Ikipe y'u Rwanda mu irushanwa ryahuje abanyabigwi ba FIFA kuri Kigali Pelé Stadium
Umunya-Nigeria Jay Jay Okocha ni umwe mu bari bagize Ikipe y'u Rwanda mu irushanwa ryahuje abanyabigwi ba FIFA kuri Kigali Pelé Stadium
Perezida Kagame yitegura gutangiza umukino Ikipe y'u Rwanda yatsinzemo iya FIFA
Perezida Kagame yitegura gutangiza umukino Ikipe y'u Rwanda yatsinzemo iya FIFA
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA, yashoboraga kugenda nk'intwari none yagiye afatwa nk'ingabo yatsinzwe
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA, yashoboraga kugenda nk'intwari none yagiye afatwa nk'ingabo yatsinzwe