00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA igiye gukurikirana amakosa y’imisifurire yaranze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 3 February 2024 saa 11:33
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rigiye gukurikirana amakosa yabaye mu misifurire yateje imvururu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024, wabaye ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, aho Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.

Muri uyu mukino hagarahaye byinshi bitandukanye ku ruhande rw’imisifurire bitavuzweho rumwe.

Ku gitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunussu ku munota wa 12 w’imukino bigaragara ko uyu mukinnyi yari yaraririye kandi Mugabo Eric yagombaga kuba yabibonye nk’umusifuzi wari ku ruhande.

Icyateje imvururu cyane ni uburyo ku munota wa 90, Nshimirimana ’Pitchou’ wari ushoreye umupira, yakiniwe nabi na Akuki wamuturutse inyuma, Mugabo Eric wari imbere yabo agasifura ko APR FC ari yo irengura umupira [mu gihe ari yo yawurengeje ahubwo umukinnyi wayo yakorewe ikosa].

Ku rundi ruhande, Umutoni Aline wari wakurikiranye ibiri kuba ariko ari hirya ahagana mu kibuga hagati, yerekanye ko umupira ari uwa Police FC ndetse na Mugabo Eric yongera kwerekana ko ari Police FC irengura.

Hakizimana Muhadjiri yabikoze bwangu mu gihe Pitchou yari aryamye hasi agaragaza ko yababaye na bagenzi be bazi ko umupira ari uwabo. Muhadjiri yahise awutanga kuri Bigirimana Abeddy wawuhinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Peter Agblevor atsinda igitego cya kabiri.

Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Shaiboub, Pitchou na Niyomugabo Claude baburanye ku basifuzi, babereka ko icyemezo bafashe kirimo kwivuguruza ariko biba iby’ubusa ndetse inzego z’umutekano ziritambika.

Komiseri w’Umukino, Munyanziza Gervais wari wicaye imbere y’abanyacyubahiro barimo abayobozi bakuru bitabiriye umukino n’abasifuzi baganiriye ku byabaye, bemeza ko igitego cyemerwa umukino ugakomeza.

Shaiboub yakomeye amashyi umusifuzi Umutoni Aline mbere y’uko APR FC ihererekanya umupira, ahari hongereweho iminota itanu hakinwa 15 ndetse impaka ubwazo zamaze iminota umunani.

Umukino urangiye, Kapiteni wa APR FC, Shaiboub Ali n’umunyezamu Pavelh Ndzila bagiye kubaza abasifuzi ibyo bakoze, ariko bitambikwa n’abapolisi bari bashinzwe umutekano ku kibuga ndetse na Team Manager w’Ikipe y’Ingabo, (Rtd) Capt Eric Ntazinda aza gutwara aba bakinnyi.

Abasifuzi basohotse mu kibuga barinzwe mbere y’uko hatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza mu Gikombe cy’Intwari cya 2024.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA rigiye gukurikirana amakosa yabaye mu misifurire yaranze uyu mukino wateje imvururu zakumiriwe n’abashinzwe umutekano.

IGIHE iganira n’umwe mu bagize Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA yemeje aya makuru ko hagiye kubaho igenzura ryimbitse hakagaragara amakosa yaba yarakozwe.

Yagize ati" Amakosa yo yarabaye kandi Komisiyo y’Imisifurire igiye kubikurirana kuko biri mu nshingano zayo ikore igenzura ryimbitse kugira ngo n’ubutaha bitazasubira."

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2024 cyabaye icya kabiri kuri Mashami Vincent, nyuma y’icy’imikino ya Polisi y’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ’EAPCCO’ cya 2023, mu myaka ibiri amaze ayitoza.

Kapiteni wa APR FC, Shaiboub Ali abaza Umusifuzi Mugabo Eric ibyo yasifuye
Umutoni Aline na Mugabo Eric baganira nyuma yo kunyuranya ku cyemezo cyaganishije ku gitego cya kabiri cya Police FC
Hakizimana Muhadjiri yitambika abakinnyi ba Police FC bashakaga kujya kubwira abasifuzi ko badakwiye kwisubiraho
Komiseri w'Umukino, Munyanziza Gervais, yamanutse mu kibuga guhosha impaka nyuma yo kubona ko rwabuze gica
Pitchou wababajwe no kwivuguruza kwa Mugabo Eric, yigizwayo na Shaiboub
Kapiteni wa Mbere wa APR FC, Niyomugabo Claude, aha gasopo Umusifuzi Mugabo Eric
Team Manager wa APR FC, (Rtd) Capt Ntazinda Eric atwara Shaiboub nyuma y'umukino
Abasifuzi bavuye mu kibuga barindiwe umutekano

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages