Ni umushinga wemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa 31 Gicurasi 2026, yari igamije kurebera hamwe ibikorwa bitandukanye byo mu mwaka wa 2025.
Amafaranga FERWAFA yinjije mu mwaka wa 2025 yageze kuri 8.474.142.962 Frw avuye kuri 8.660.528.084 Frw yariho mu 2024, mu gihe hasohotse 8.594.961.729 Frw avuye kuri 7.871.992.951 Frw yasohotse mu 2024.
Kugabanuka kw’amafaranga yakoreshejwe kwaturutse ahanini yatangwaga kuri hoteli zicumbikira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, ataratazwe kuko FERWAFA yujuje hoteli yayo icumbikamo amakipe. Amakipe yakoresheje miliyari 2,5 Frw avuye kuri miliyari 3,3 Frw mu 2024.
Mu kurushaho kubyaza umusaruro iyi hoteli n’ibindi bikorwa bya siporo, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko hagiye gushyirwaho ikigo cy’ubucuruzi bwunguka.
Ati “Tugiye gushinga ikigo cya FERWAFA gishinzwe ubucuruzi, kugira ngo mu minsi iri imbere FERWAFA izabashe kwihaza mu buryo bw’amafaranga. Twabuze amahirwe yo kwakira abashyitsi muri hoteli yacu, kuko ntituri ikigo cy’ubucuruzi, ntidushobora gukoresha fagitire za EBM.”
“Twaricaye turavuga ngo tuzashinge ikigo cy’imari cyitwa FERWAFA, kizagenda cyaguka ariko mu bijyanye no gushora muri siporo. Ntabwo tuzajya kubaka imihanda, ariko siporo tubamo turayizi hari byinshi twashoramo kandi bikunguka, twabikora.”
Abanyamuryango ba FERWAFA bashyigikiye igitekerezo cy’uyu mushinga, baranacyemeza kugira ngo gishyirwe mu bikorwa vuba.
Mu bindi bikorwa FERWAFA iteganya kungukamo harimo nko gushinga Televiziyo na Radiyo byayo bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!