Umukino w’Umunsi wa 11 wageze Musanze FC idafite abatoza babiri, yaba Frank Ouna ukomoka muri Kenya wagiye iwabo kwivuza na Nshimiyimana Maurice “Maso” uri muri Uganda, aho yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza. Uyu Maso yanabaye muri Rayon Sports igihe kirekire nk’umutoza wungirije.
Uyu mukino wabaye hashize imyaka itanu Musanze FC itaratsinda Rayon Sports.
Mu kwitegura uyu mukino, ubuyobozi bwa Musanze FC bwakubise hirya no hino, busanga icyemezo cya nyuma nk'intore aho kuganya, bugomba kwishakamo ibisubizo, umugani wa ya ndirimbo.
Komite yahise yicara ngo yitoranyemo umuntu wumva neza umupira w’amaguru, wakwegera abakinnyi mu mukino, akabafasha kunga ubumwe kuko nubwo abatoza batari bahari, bagiye ishyamba atari ryeru.
Uretse abatoza kandi Musanze FC yaburaga abakinnyi batatu ngenderwaho barimo Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiak bahagaritswe tariki ya 17 Ugushyingo 2022, kubera inyitwarire idahwitse.
Ubuyobozi bwaje guhuriza kuri Visi Perezida w’ikipe, Rwamuhizi Innocent ndetse usanzwe ari umushoferi w'imodoka zo mu bwoko bwa Coasters ndetse n'Umuyobozi wa RFTC, Ishami rya Musanze.
Ibyangombwa afite ni uruhushya rwo gutwara imodoka, ku murongo w'abatoza yahahanganiye na Haringingo ufite Licence A y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0, Rwamuhizi yabwiye IGIHE ko uwo ari we wese muri Musanze FC yakwifuza kubona aho yacisha inama ze ngo ahangamure igihangange nka Gikundiro, cyari kimaze iminsi kidakorwa mu jisho na Musanze FC.
Yagize ati “None wowe uwaguha ayo mahirwe wayanga? Twaricaye nk’ubuyobozi twishakamo uwasimbura umutoza ngo ajye kunganira umutoza wongera imbaraga abakinnyi ndetse na Drogba (Imurora Japhet, Team Manager) hanyuma bahitamo njye kuko nsanzwe nkunda umupira, nywusobanukiwe kandi n’ibitekerezo ntanga mu ikipe bumva byubaka. Nanjye nemeye ntazuyaje, niko kumbona hariya."
"Ikipe ni iyacu, turayikunda, ntabwo twayitererana, twakora igishoboka cyose igatsinda. Noneho bigeze kuri Rayon Sports twari tumaze imyaka itanu tudatsinda biba ari urundi rwego, ni yo mpamvu inshingano twazifatiye kandi wabonye ko twageze ku ntego yacu."
Yahamije ko nta mpungenge afite z’ibihano asoobora guhabwa na FERWAFA nyuma yo gutoza umukino nta cyangombwa kibimwemerera nk'uko amategeko y’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago agenga amarushamwa abiteganya.
Yagize ati "Ko ntari umutoza se ngo nzasubira ku ntebe, bazampana bankuye he?"
Amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAFA yitegura kwandikira Musanze FC iyihanangiriza nyuma yo gukoresha amayeri igahindura Visi Perezida umukozi ushinzwe ibikoresho by'ikipe kugira ngo abone uko yicara ku ntebe y'abatoza nyuma agatoza umukino nta cyangombwa na kimwe afite kibimwemerera.
Amategeko ya FERWAFA agenga amarushanwa agena ko kugira ngo umutoza yemererwe gutoza ikipe yo mu cyiciro cya mbere agomba kuba afite Licence A itangwa na CAF, mu gihe habayeho gutandukana na we hatangwa igihe cy'amezi atatu hatoza uwungirije ushobora kuba afite Licence B cyangwa C, icyo gihe cyarangira ikipe igashaka undi ufite Licence A.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Musanze FC yahise izamuka ijya ku mwanya wa karindwi n'amanota cumi n'arindwi ku rutonde rwa shampiyona ruyobowe na Rayon Sports n'amanota 22 mu mikino icumi.
Nyuma yo kwakira Rayon Sports tariki 27 Ugushyingo 2022, Musanze FC izakira imikino ine yikurikiranya kuri Stade Ubworoherane ari yo Rwamagana City FC, Gasogi United, Bugesera FC na Police FC.
Indi nkuru wasoma:Visi Perezida wa Musanze FC yahindutse umutoza, atsinda Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu







Ibitekerezo 0