00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA iracyakurikirana Umunyarwanda ukina muri Lyon mu Bufaransa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 September 2015 saa 11:19
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)riravuga ko rigikurikirana rutahizamu Aldo Kalulu Kyatengwa ukina mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Lyon mu Bufaransa bivugwako ashobora kuba ari umunyarwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA ,Nzamwita Vincent De Gaule avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rigikurikirana n’ubushishozi iby’uyu rutahizamu Aldo Kalulu Kyatengwa ukina mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Lyon ngo n’ubwo we avuga ko ari umunyekongo.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule ,avuga ko nyuma y’aho ibitanganzamakuru bitandukanye bigaragaje ko uyu rutahizamu ari umunyarwanda byatumye umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Johnny McKinstry avugana nawe amwibwirira ko ari umunyekongo.

Nzamwita Vincent De Gaule ati “ Turabikurikirana ariko we avuga ko ari umunyekongo nubwo yavukiye mu bufaransa, ku buryo turi kubigendamo buhoro kuko iyo aba ari umunyarwanda yari kubigaragaza nk’uko Rushenguziminega yagaragaje ko ari umunyarwanda’.

Yakomeje agira ati “Rero ari umunyarwanda yabiragaza ariko ntabwo twakwirukanka kuri buri wese ngo n’umunyarwanda n’umunyarwanda”.

Uyu Rutahizamu ukinira ikipe ya Lyon, Aldo Kalulu Kyatengwa akaba amaze gukina umukino wa Kabiri akiniye ikipe ya Lyon ndetse ku mukino we wa Kabiri wabaye kuwa Gatatu tariki ya 23 Nzeri yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu ubwo yayitsindiraga igitego cya Kabiri ihura na Bastia mu bitego 2-0 bayitsinze.

Amaze gutsinda igitego cya kabiri cya Lyon
Aldo Kalulu Kyatengwa akina mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Lyon atsinda igitego cye cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages