Mutamuliza yageze mu Rwanda saa Mbiri zo ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2023, agendeye kuri Pasiporo y’Ububiligi.

Ku wa Mbere, hatangiye gahunda yo kumushakira Pasiporo y’u Rwanda ku buryo mu gihe kitarambiranye asanga bagenzi be mu mwiherero mu Karere ka Huye, agafatanya na bo kwitegura umukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mutamuliza akina nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 21 ya Racing White Daring Molenbeek yazamutse mu Cyiciro cya Mbere. Muri Shampiyona y’u Bubiligi, ikipe ye iri ku mwanya wa 10 n’amanota 17, urutonde ruyobowe na Royale Union Saint-Gilloise n’amanota 34.

Mu Ikipe y’Igihugu, uyu musore azahanganira umwanya na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wa AS FAR yo muri Maroc, Niyomugabo Claude na Ishimwe Christian ba APR FC.

Mutamuliza Yves Hendrick yavutse kuri Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi uvuka i Rubavu.

Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho izatangira yakira Zimbabwe tariki 15 Ugushyingo mbere yo gucakirana na Afurika y’Epfo ku wa 21 Ugushyingo 2023.

Mutamuliza Yves Hendrick wahamagawe bwa mbere mu Amavubi, yageze mu Rwanda ku Cyumweru. Kuri ubu ari gushakira ibyangombwa ngo asange abandi mu mwiherero wo gutegura imikino ya Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu Karere ka Huye

FERWAFA iri gushakira Mutamuliza ibyangombwa ngo azafashe Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
FERWAFA iri gushakira Mutamuliza ibyangombwa ngo azafashe Amavubi mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi