Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA buvuga ko igikorwa cy’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru (Academy) cyageze k’umusaruro nk’uko byari biteganijwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryateye inkunga yo kubaka ishuri ryigisha umupira w’amaguru, binyuze mu mushinga Goal Project Rwanda, mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda bihereye mu bana.
Kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2011, ibikorwa by’uwo mushinga byatwaye amadorali y’Amerika ibihumbi 800 harimo n’ishuri ryubatswe i Remera inyuma ya sitade Amahoro.
Gasingwa Michel Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yatangarije IGIHE ko FIFA igenera buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’Isi ingengo y’imari ingana n’amadorali 250.000 buri mwaka.
Gasingwa avuga ko uwo mushinga wageze kuri byinshi kandi bigaragarira buri wese, ati “Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu gikombe cy’Afurika ndetse ijya no mu gikombe cy’isi, ikindi ni uko amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academy) yavutse ari menshi nyuma y’uriya mushinga”
Umushinga Goal Project Rwanda niwo wabaye umusingi wo kuba muri shampiyona yo mu Rwanda hakinamo abanyarwanda benshi kuruta abanyamahanga, byumwihariko ikipe ya Isonga FC yo yanabashije kujya mu gikombe cy’ isi ibikesha uwo mushinga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasabye ko uyu mushinga wakongererwa igihe kuko wari umaze gutanga umusaruro, ariko FIFA ikanga icyo kifuzo ivuga ko ubwo icyari kigambiriwe cyagezweho, nta mpamvu yo kongera uwo mushinga.
FERWAFA niyo isigaranye inshingano zose ku bindi bikorwa byo gukomeza guteza imbere abana n’amashuri yigisha umupira w’amaguru, ariko FERWAFA ihamagarira abanyarwanda n’abandi baterankunga gushyigikira ibikorwa bizamura abana b’abanyarwanda muru ruhago.



















TANGA IGITEKEREZO