Muri iyi nama y’Inteko rusange isanzwe iterana mbere y’uko shampiyona itarangira hafashwe umwanzuro wo gusaranganya miliyoni 2.350$ Azam yateyemo inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere amakipe yo mu byiciro byombi.

FERWAFA yemeje ko amakipe 16 y’icyiciro cya mbere azabona 40% ya miliyari na miliyoni zisaga 700 FRW hafi miliyoni 680 FRW andi nk’aya afashe iri shyirahamwe mu mikorere yaryo ya buri munsi.

Azam yari yateye inkunga shampiyona y'icyiciro cya mbere miliyari na miliyoni 700 FRW mu gihe cy'imyaka itanu
Azam yari yateye inkunga shampiyona y'icyiciro cya mbere miliyari na miliyoni 700 FRW mu gihe cy'imyaka itanu

Amakipe 23 yo mu cyiciro cya kabiri kidafite umuterankunga azabonaho miliyoni 340 FRW mu gihe cy’imyaka itanu aya masezerano azamara.

Aya masezerano ya miliyoni 2.350 $ ari mu bice bibiri, gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere (Sponsorship) n’uburenganzira bwo kugurisha amashusho (images rights) y’iyi shampiyona mu myaka itanu kugeza 2019.

Biteganyijwe ko muri iyi shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015, Azam izatanga ibihumbi 350$ (asaga miliyoni 253 FRW). Indi myaka ine, uyu muterankunga azajya atanga ibihumbi 500 $ buri mwaka.

Inteko rusange ya FERWAFA yemeje kuyasaranganya abanyamuryango, 40% ku makipe y'icyiciro cya mbere, 40% FERWAFA na 20% mu cyiciro cya kabiri
Inteko rusange ya FERWAFA yemeje kuyasaranganya abanyamuryango, 40% ku makipe y'icyiciro cya mbere, 40% FERWAFA na 20% mu cyiciro cya kabiri

Mu gihe uyu muterankunga yari yasabye ko umubare w’amakipe y’icyiciro cya mbere yava kuri 14 akaba 16, muri iyi nama bemeje ko andi makipe abiri azava mu mikino izahuza amakipe abiri yamanutse mu cyiciro cya kabiri n’abiri yasezerewe muri ½ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe abiri aziyongera mu cyiciro cya mbere azaboneka nyuma y’imikino izahuza Isonga, Etincelles, SORWATHE na AS Muhanga.

Aba bagomba kwitegura iyi mikino ya kamarampaka ibajyana mu cyiciro cya mbere mu minsi 18 isigaye shampiyona igatangira nubwo amwe nka Etincelles yari yatangiye imyitozo ikitabira n’irushanwa ry’Agaciro Development Fund.

Iyi nteko rusange ntiyahinduye itegeko ry’abakinnyi batatu b’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga muri shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.