Ni ikibuga kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibibuga mu mupira w’u Rwanda, aho kenshi imikino ya ruhago yagiye igongana n’ibindi bikorwa rimwe na rimwe bigatuma hari imikino yimurwa cyangwa igakinwa itinze.
Aganira na IGIHE , Jules Karangwa umuvugizi wa Ferwafa wungirije, yavuze ko kugeza ubu ibisabwa ngo ikibuga gitangire kubakwa byateganyijwe.
Yagize ati” “Ni byo tugiye kubaka ikibuga iruhande rwa Hoteli ya Ferwafa , aho muri Nyakanga turi bube dutangiye imirimo. Turateganya kubaka ikibuga cyagira Tribune nto ku buryo cyajya cyakira imikino itandukanye irimo nk’iy’abana, icyiciro cya kabiri cyangwa se shampiyona y’abagore. Ni umwe mu miti ku bibazo byari bihari.”
Ikibuga cya Ferwafa biteganywa ko cyaba cyuzuye mbere ya Werurwe 2025, kikaba kigiye kubakwa ku nkunga ya FIFA Forward Program 3.0 yatangiye muri Mutarama 2023 ikazamara imyaka ine.
Muri iyi gahunda buri gihugu kizahabwa inkunga harimo Miliyoni eshatu z’amadorali zizakoreshwa mu mishanga igamije iterambere rya ruhago.
Aya arenga Miliyari eshatu niyo Ferwafa izakoresha mu kubaka ikibuga cyayo ndetse no gutunganya ibindi birimo nk’icya Rusizi. Iyi FIFA Forward Program 3.0 ije nyuma y’indi nkunga yubatswemo hoteli ya Ferwafa ibarizwa i Remera.
Iyi hoteli yarangije kuzura aho kugeza ubu bari muri gahunda yo kuyishyiramo ibikoresho byimukanwa nk’ibitanda ndetse n’ibyo mu gikoni.
Uretse sitade ya Ferwafa, Minisiteri ya Siporo na yo iheruka gutangaza ko hagiye kubakwa ibibuga bitandatu bizunganira Stade Amahoro bikazashyirwa i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Kigali Pele Stadium ishyirwe ku rwego rugezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!