Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku bufatanye na Airtel Rwanda batangije irushanwa ry’umupira w’amaguru ku bana batarengeje imyaka 16. Mu makipe 64 yo mu gihugu hose, izaba iya mbere izahagararira u Rwanda muri Nigeria.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Kamena Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda, batangije irushanwa mu mupira w’amaguru, rihuza amakipe 64 mu gihugu hose y’abana batarengeje imyaka 16.
Iri rushanwa rikaba ryatangiriye mu mujyi wa Kigali rikazakomeza no mu zindi ntara zose z’igihugu. Kuri uyu wa gatandatu irushanwa ryatangiriye mu mujyi wa Kigali, hitabiriye amakipe 18. Rizasozwa ku cyumweru ikipe izaba iya mbere ikaahagarira Umujyi wa Kigali.
Nk’uko umutoza w’ikipe y’abana yitwa Shining Boys Remera Football Training Centre Nkotanyi Ildephonce yatangarije IGIHE, yagize ati “twe nk’abatoza b’abana turishimye cyane kubera iri rushanwa FERWAFA yateguye, kuko ritinyura abana kandi rituma abafite impano z’umupira bagaragara ku buryo no kubafasha biba bidakomeye kuko baba bazwi.”
Kapiteni w’ikipe ya Shining Boys Remera Football Training Centre Kwizera Janvier yagize ati “ndumva gusa nishimye gukinira imbere y’abayobozi, nkaba nsaba ko bajya badutegurira amarushanwa menshi kugira ngo impano zacu tuzigaragaze.”
Yakomeje avuga ko ashimira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA rya teguye iri rushanwa ngo kuko riteguwe neza.
Mu mpera z’icyumweru gitaha amarushanwa azakomereza mu ntyara y’Amajyepfo, mu kindi cyumweru mu majyaruguru n’Iburengerazuba, mu cyumweru cya nyuma rizasorezwe mu ntara y’Iburasirazuba. Amakipe ya mbere ni yo azahatanira guhararira u Rwanda muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO