00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA muri gahunda yo guha icyerekezo gishya umupira w’amaguru w’abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 May 2026 saa 01:34
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangiye gahunda yo gukora umushinga uzagenderwaho mu guha icyerekezo gishya umupira w’abagore mu myaka ine iri imbere (2026-2029).

Ni gahunda yatangiranye n’inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, tariki ya 6 n’iya 7 Gicurasi 2026, kuri hoteli ya FERWAFA i Remera, aho mu bayitabiriye harimo abayobozi b’amakipe, abatoza, abakapiteni b’amakipe, abafana n’abandi bafatanyabikorwa mu mupira w’amaguru w’abagore.

Yitabiriwe kandi na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard; Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri iri Shyirahamwe, Nikita Gicanda Valverde n’abandi bagize iyi komisiyo.

Afungura inama, Mugisha Richard yavuze ko impamvu yayo ari ukugira ngo hakusanywe ibitekerezo bizashingirwaho mu gushyiraho igahunda igamije guteza imbere umupira w’abagore ku buryo utanga umusaruro mu byiciro byose.

Ati “Turashaka guteza imbere umupira w’abagore, turashaka kuzamura impano zacu zigakina hanze. Hari ibyatangiye kugerwaho, abakinnyi bacu batangiye gusohoka, ariko ntibiranoga neza. Mu gushaka impano, dufite gahunda ko mu myaka itatu iri imbere tuzaba dufite abakinnyi muri shampiyona nziza.”

Yongeyeho ati “Mu bitekerezo mutanga, turashaka ko mugaragaza uko byakorwa biturutse mu bunararibonye mufite. Hari umushinga wari wakozwe mbere, tuzakugenderaho. Turashaka kujya mu Gikombe cya Afurika, turashaka kujya mu Gikombe cy’Isi, turashaka ko umupira w’amagore ubyara amafaranga.”

Impuguke ya FIFA, Sibanda Thuba, ukomoka muri Zimbabwe, uzakorana umunsi ku munsi n’abitabiriye iyi nama, yari mu Rwanda mu 2025 aho yahuguye abayobozi b’amakipe y’abagore hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Yavuze ko ibitekerezo bizatangwa muri iyi minsi ibiri ari byo bizashingirwaho mu kwemeza umushinga wo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore kugeza mu 2029.

Ati “Mu 2022 nari hano, mpura n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere rya ruhago y’abagore. Ni bwo hakozwe gahunda yo kuwuteza imbere, umushinga wakozwe icyo gihe warangiye umwaka ushize, ni yo mpamvu dushaka gukora undi.”

“Turi hano kugira ngo dutange ibitekerezo byo kongera mu mushinga w’agateganyo uhari, kugira ngo wuzure ube umushinga uzagirira akamaro umupira w’abagore mu Rwanda.”

Mu byishimirwa kuri ubu harimo kuba ku nshuro ya mbere haheruka gushyirwaho Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 17 aho yanakinnye amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Mata uyu mwaka.

Ni mu gihe kandi amakipe y’igihugu mu byiciro byisumbuye na yo yitabira amarushanwa ndetse hakaba na shampiyona mu byiciro binyuranye.

Abayobozi b'amakipe, abakapiteni b'amakipe n'abatoza bari mu bitabajwe mu gutegura icyerekezo cy'umupira w'abagore cya 2026-2029 mu Rwanda
Iyi nama nyunguranabitekerezo izamara iminsi ibiri
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yasabye abitabiriye iyi nama gutanga ibitekerezo byose byafasha mu kubaka ahazaza h'umupira w'abagore
Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda Valverde
Impuguke ya FIFA, Thuba Sibanda, ari mu bari bagize uruhare mu ishyirwaho ry'umushinga wa 2022-2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages