00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA n’abandi 20 ntibasinye imihigo na MINISPOC

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 31 July 2015 saa 09:46
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa Kane aribwo amashyirahamwe y’imikino yari gusinya imihigo na Komite Olimpike na Minisiteri y’umuco na siporo, amashyirahamwe 10 muri 30 yemewe niyo yasinye abandi bahabwa itariki ntarengwa ya 15 Kanama 2015.

Iyi mihigo yagombaga gusinywa hasozwa icyumweru Olempike tariki ya 29 Kamena 2015 biza kwimurwa kubera uruhurirane rwa gahunda.

Tariki ya 22 Nyakanga 2015 habayeho inama yo gusobanurira abayobozi b’amashyirahamwe uko buzuza impapuro zo guhigiraho maze bahabwa tariki ya 27 Nyakanga kuba bagejeje imihigo yabo kuri MINISPOC.

Amashyirahamwe 10 muri 30 yemewe muri Komite Olempike niyo yabyurujije igihe ari nabo basinye na Minisitiri Uwacu Julienne.

Minisitiri Uwacu avuga ko umuco wo guhiga uri muri politiki y’imikino kuko amashyirahamwe y’imikino aba agomba kwerekena ibyo bateganya gukora mu mwaka.

Iyi mihigo izasinywa n’amashyirahamwe y’imikino afite ubuzima gatozi cyangwa iyabonye icyangombwa cy’agateganyo.

Yagize ati "Imihigo twasinyanye nabo ishingiye ku buryo amashyirahamwe ayoborwa n’inama zigomba guterana, guteza imbere imikino n’ibyo bateganya gukora, gushaka abafatanyabikorwa no kugira ibipimo by’ibyo bakora kugira ngo nibisuzuma bazamenye ibyo bakoze."

Abajijwe ku cyakorwa igihe hari amashyirahamwe atasinya iyi mihigo, Minisitiri Uwacu yavuze basanga bitagera aho kuko bahaye abatarabirangiza itariki ya 15 Kanama 2015.

Minisitiri Uwacu ati " Ntitwumva ko hari abazanga ko dusinya, ni abafatanyabikorwa ba MINISPOC banze hari ibikorwa byabo tutagiramo uruhare.”

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ni rimwe muyasinye ku ikubitiro iyi mihigo, Kansime Kagarama Julius, Visi Perezida waryo akavuga ko muri uyu mwaka bazakurikirana ibyiciro byose by’abana mu gushakamo abafite impano.

Yagize ati “ Tugiye kujya mu mashuri abanza ku buryo dushakamo abafite impano nibura mu bihembwe bibiri tukaba dufite abana 150.”

Nzamwita Vincent, uyobora FERWAFA yavuze ko batashoboye gusinya imihigo kuko bazabanza kuyigeza ku banyamuryango bakemera kuyihiga biturutse hasi.

Amashyirahamwe yasinye ni irya Volleyball (FRVB), Basketball (FERWABA), Karate (FERWAKA), Fencing (RFF), Kung Fu Wushu (RKWF), archery and shooting (RASSF), Cricket (RCA), AEPS, ARPST na ANPSF.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages