Ni igitekerezo cyatanzwe mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashyizweho umukono na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, ndetse na mugenzi we uyobora CONCACAF, Victor Montagliani.

Iki cyifuzo gishingiye ku ihangana rikomeje hagati y’Impuzamashyirahamwe za ruhago ku Isi, nyuma y’uko FIFA isubitse umushinga wo gushyiraho ikigo cyihariye cyari kuzajya gicunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike y’amarushanwa yayo yose arimo Igikombe cy’Isi.

Uyu mushinga wiswe FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ukubiyemo kugurisha 21% by’imigabane y’icyo kigo ku bashoramari bigenga, wahagaritswe nyuma y’iminsi ine kubera kurwanywa bikomeye na UEFA ndetse na CONCACAF.

UEFA na CONCACAF byagaragaje ko FIFA ishobora gusoza icyiciro cy’imari cya 2023-2026 ifite amafaranga abitswe agera kuri miliyari esheshatu z’Amadolari, bivuga ko arenze ayo ikeneye kugeza ku Gikombe cy’Isi cy’Abagabo cya 2030.

Izi mpuzamashyirahamwe zombi zasabye ko buri shyirahamwe muri 211 agize FIFA ryahabwa nibura miliyoni 10 z’Amadolari mu cyiciro cya 2027-2030, akazifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere ruhago.

Aya mafaranga yose hamwe angana na miliyari 2,11 z’Amadolari, kandi azaba yiyongera ku nkunga zisanzwe zitangwa na FIFA muri uwo mwaka w’imishinga.

Nyuma y’uko igitekerezo cya FFE gitangajwe nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, Infantino yari yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko bazahabwa miliyoni 40 z’Amadolari nibagishyigikira.

Yari yarahaye amashyirahamwe igihe ntarengwa cyo ku wa 19 Nzeri kugira ngo yemere uwo mushinga, maze abone inkunga ya mbere ya miliyoni 20 z’Amadolari.

UEFA na CONCACAF ariko byavuze ko isesengura byakoze ku makuru y’imari ya FIFA ryagaragaje ko uwo mushinga wa FFE utari ngombwa kugira ngo amafaranga agenewe iterambere ry’umupira w’amaguru yiyongere.

Byanasabye ko hakorwa igenzura ryigenga ku micungire y’imari ya FIFA, kugira ngo harebwe niba hari igice cy’amafaranga abitswe cyatangwa mu buryo budahungabanya imikorere yayo.

Byagize biti “FIFA ifite miliyari z’Amadolari abitswe. Aya mafaranga ni ay’umupira w’amaguru kandi agomba gufasha umukino ndetse n’amashyirahamwe 211 ayigize.”

Abayobozi b’izi mpuzamashyirahamwe zombi bavuze ko iterambere rya ruhago ari inshingano ya FIFA nk’urwego, atari icyemezo gishingira ku bushake bw’umuntu umwe.

Indi baruwa yoherejwe ku bayobozi b’impuzamashyirahamwe za ruhago muri Aziya, Afurika, Amerika y’Epfo na Océanie, basabwa gushyigikira iki cyifuzo.

Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) risabye Infantino n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, gushyira ahagaragara inyandiko zose zijyanye na gahunda ya FFE.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ufite imyaka 56, ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe ku nshuro ya kane mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe abamurwanya bafite kugeza ku wa 18 Ugushyingo kugira ngo batangaze undi mukandida uzahangana na we.

UEFA na CONCACAF byasabye ko amashyirahamwe 211 agize FIFA, arimo na FERWAFA, yose ahabwa miliyoni 10 z'Amadolari hagati ya 2027 na 2030
UEFA na CONCACAF byasabye ko amashyirahamwe 211 agize FIFA, arimo na FERWAFA, yose ahabwa miliyoni 10 z'Amadolari hagati ya 2027 na 2030
UEFA iyoborwa na Aleksander Čeferin ntigicana uwaka na Gianni Infantino uyobora FIFA
UEFA iyoborwa na Aleksander Čeferin ntigicana uwaka na Gianni Infantino uyobora FIFA