00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA na CAF inyuma ya Infantino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 October 2026 saa 09:49
Yasuwe :

Amashyirahamwe 54 y’umupira w’amaguru abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), arimo FERWAFA, yatangaje ko azashyigikira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe uyu muyobozi na we yayasezeranyije kongera ishoramari rigenerwa iterambere rya ruhago kuri uyu Mugabane.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri yahurije abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika muri Cap-Vert, tariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira 2026, aho baganiriye ku ngamba z’igihe kizaza zigamije guteza imbere ruhago y’uyu Mugabane.

Muri iyi nama, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryari rihagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Mugisha Richard, wari uhagarariye Perezida w’Agateganyo, Me Gasarabwe Claudine.

Iyi nama yabaye iya mbere yo muri ubu bwoko igamije kuganira ku ngamba z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Yanahaye Infantino umwanya wo kuganira n’abayobozi b’amashyirahamwe 54 ya CAF, barenfa kimwe cya kane cy’abanyamuryango 211 bafite uburenganzira bwo gutora mu matora ya Perezida wa FIFA.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yatangaje ko amashyirahamwe yose agize uyu muryango yafashe icyemezo cyo gushyigikira Infantino nta yandi mananiza.

Ati “Amashyirahamwe 54 agize CAF yafashe icyemezo ku bwumvikane busesuye cyo gushyigikira Gianni nka Perezida wa FIFA nta yandi mananiza.”

Motsepe yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku byo Infantino yakoze mu gushyigikira no guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika mu myaka amaze ayobora FIFA.

Ati “Ibi bishingiye ku mateka ndetse n’ubufasha Gianni yagiye aha umupira w’amaguru muri Afurika.”

Uku gushyigikirwa na Afurika ni intambwe ikomeye kuri Infantino, mu gihe urugendo rwe rwo gushaka indi manda rutangiye kugaragaramo guhangana gukomeye.

Ku wa Gatatu, uwahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi, Ramon Vega, yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora FIFA mu matora yo mu 2027, aho azaba ahanganye na Infantino, bombi bakomoka mu Busuwisi.

Ku rundi ruhande, Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, ku wa Kane yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi. Ibi byakuye mu nzira umwe mu bayobozi bakomeye bavugwaga nk’abashobora guhangana na Infantino mu matora ya FIFA.

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yifotozanya na Gianni Infantino uyobora FIFA mu nama yabereye muri Cap-Vert muri iki cyumweru
Mugisha Richard yitabiriye iyi nama ahagarariye Perezida w'Agateganyo wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine

Infantino yibukije Afurika miliyari $1 FIFA yayishoyemo

Mbere y’uko CAF itangaza ko izamushyigikira, Infantino yari yabanje kwibutsa abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika uruhare rw’amafaranga FIFA yashoye muri ruhago y’uyu mugabane kuva yatorerwa kuyobora uru rwego mu 2016.

Yavuze ko mu myaka 10 ishize, binyuze muri gahunda ya ‘FIFA Forward’, FIFA yashoye miliyari 1$ muri Afurika, akabakaba miliyari 1450 Frw, mu mishinga 124 itandukanye n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru.

Ati “Nka Perezida wa FIFA, nishimira kuba mu myaka 10 ishize naragize uruhare, hamwe namwe, nubwo rwaba ruto, muri izi mpinduka zikomeye zabaye mu mupira w’amaguru muri Afurika.”

Yakomeje ati “Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, mu myaka 10 twashoye miliyari 1$ muri Afurika, mu mishinga 124 itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa byinshi.”

Infantino kandi yagarutse ku kamaro ko gukomeza ibiganiro mu gihe hari ibyo impande zitumvikanaho, avuga ko FIFA izakomeza gufungura amarembo y’ibitekerezo bitandukanye.

Ati “Iyo uri mu rugendo, hari igihe havuka impungenge. Iyo zivutse tugomba kuzishakira ibisubizo. Ku ruhande rwa FIFA, buri gihe tuzikemura binyuze mu biganiro, twiteguye kumva abandi, dufite umutima n’ibitekerezo bifunguye. Buri gihe dushobora gukora neza kurushaho.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko mu mpeshyi y’uyu mwaka Infantino yari yagerageje gushyira mu bikorwa gahunda yavugishije benshi yo kugurisha imigabane mu marushanwa ya FIFA, ariko akaza kuyisubika nyuma yo kwamaganwa cyane cyane n’ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Bimwe muri ibyo bihugu byaje no kugaragaza ko bitakimushyigikiye mu matora ateganyijwe umwaka utaha, ibituma inkunga ikomeye yahawe na Afurika irushaho kugira uburemere mu rugendo rwe rwo gushaka indi manda.

Gianni Infantino yibukije abanyamuryango ba CAF ibyo yabagejejeho, na bo bamwizeza kumushyigikira mu matora ataha azaba muri Werurwe 2027

FIFA yasezeranyije Afurika kongera ubushobozi

Infantino yashimangiye ko FIFA izakomeza gushora imari muri Afurika no gufasha ibihugu byayo kubona amahirwe menshi yo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.

Yavuze ko intego ari ugukomeza kuzamura ruhago ya Afurika no kuyigeza ku rwego rwo hejuru ku Isi, anibutsa ko kuba uyu mugabane waragize ibihugu 10 mu Gikombe cy’Isi giheruka byagaragaje intambwe umaze gutera.

Ati “Icyo twiyemeje ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo umupira wanyu ukomeze gutera imbere no gukura, ndetse mubone amahirwe menshi. Kuba ibihugu 10 byaritabiriye Igikombe cy’Isi giheruka byabaye intsinzi y’umugabane wose.”

Yakomeje avuga ko FIFA na CAF bakeneye gukomeza gukorana bya hafi, ariko Afurika na yo ikagaragaza ibyo ikeneye kugira ngo irusheho kugira imbaraga.

Ati “Dukeneye gukomeza kugendera hamwe muri uyu murongo, kuko ari mwe nka CAF mugomba kutubwira icyo mushaka n’uburyo twabafasha kurushaho kugira imbaraga no kuba beza.”

Infantino yasezeranyije ko FIFA izakomeza gushaka ubushobozi n’amafaranga akenewe kugira ngo ishoramari mu mupira w’amaguru muri Afurika ryiyongere.

Ati “Tuzakomeza gushaka ubushobozi ndetse n’inyongera mu nkunga zikenewe kugira ngo tuzamure umupira w’amaguru muri Afurika, ugeze ku rwego rwo hejuru muri ruhago y’Isi.”

Infantino w’imyaka 56 y’amavuko yatorewe kuyobora FIFA bwa mbere mu 2016, asimbuye Sepp Blatter.

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ari kumwe na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages