Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi banditse amateka mu Rwanda kuva mu myaka yo hambere. Izina rye rizwi kuva mu bato kugera mu basaza basheshe akanguhe kubera ibyishimo yatanze.

Uyu munyabigwi ni umwe muri barindwi bitabiriye gahunda ya “Legends in Rwanda” yo kumenyekanisha Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho, kizabera i Kigali mu 2024.

“Legends in Rwanda” yahuriyemo Umunyarwanda Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Millan na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges.

Ibi byamamare byateraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa 12-14 Ukwakira 2022, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].

Nyuma yo gutangiza iyi gahunda, Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, ku wa 16 Ukwakira 2022, yakiriye Jimmy Gatete anamugenera impano iriho ifoto ye ari mu Amavubi mu kumushimira ko yitabiriye gahunda ya “Legends in Rwanda”.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yabwiye IGIHE ko bari bamaze igihe baganira na Jimmy Gatete ndetse hari gutekerezwa ku mishinga bakorana.

Ati “Twari tumaze igihe tuvugana na we, ariko mu gihe gishize yakunze kuba na we afite umwanya muto, kubera ibindi by’ubuzima bw’umunsi ku wundi.’’

“Hari ibyo tugiye kwegeranya hamwe tumwereke, ese tugukeneyeho iki? Uradufasha iki? Uyu munsi nta mushinga uhari ariko hari ibiganiro bigamije kugira ngo uruhare yagize, izina rye mu mupira w’amaguru, ritagenda gutyo gusa, tube twarikoresha ribashe kugira icyo ribwira abana bato bari mu mupira w’amaguru.’’

Gatete aheruka gutangaza ko mu gihe azegerwa yiteguye gutanga umusanzu we mu “guteza imbere siporo y’u Rwanda.’’

Patrick Mboma aheruka kuvuga ko Gatete ari nka Ambasaderi w’u Rwanda mu mahanga kubera amateka yakoze ariko Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana avuga ko nta cyerekana ko afite izina nko kuba hari ahantu hamwitiriwe.

Muhire yavuze ko ibi bitekerezo na byo babirebaho kuko uwakoze neza yiturwa.

Ati “Mu muco wa Kinyarwanda iyo umuntu akugiriye neza uramwitura. Ku muntu wakoreye igihugu, akacyitangira, ufite izina yubatse muri uwo mupira w’amaguru, hari icyo tugomba.’’

“Igisigaye ni ukureba uko tubyinjiramo, hashobora kuba ikindi yakorerwa. Ntibyaba ari bishya mu Rwanda kuko Gatete Jimmy yashyizwe ku bifuniko by’amakaye kandi umwana wese wigaga icyo gihe yamunyuze imbere.’’

Yakomeje avuga ko igikorwa nk’icyo cyari gikwiye gukomeza ku buryo gisiga urwibutso rw’igihe kirekire.

Ati “Iyo foto iri ku ikaye hari icyo yari ikubwiye. Ni ukumenya ngo kuki igikorwa nk’icyo cyabaye ntikibe cyahoraho ngo gikomeze? Ubutumwa cyatanze ntabwo bukwiye kuba uburangira.’’

Usibye Jimmy Gatete, Ferwafa yanaganiriye n’ibindi byamamare ku bufatanye mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru.

Muhire avuga ko “Dushobora kujya inama haba mu kuzamura impano z’abakiri bato, kutubonera abakinnyi aho bari ku Mugabane w’u Burayi mu makipe bagiye banyuramo n’ayo bakorana na yo.’’

Jimmy Gatete yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Ukwakira 2022, yari ahakandagiye nyuma y’imyaka 12 yari ishize atahagera, ndetse ataboneka mu bikorwa bya siporo.

Jimmy Gatete yakiniye amakipe arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Yanakiniye Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na St George yo muri Ethiopia, aho yasoreje ruhago mu 2010.

Uyu rutahizamu wiswe “Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”, mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika mu 2004.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yereka Jimmy Gatete impano yo kumushimira ko yitabiriye gahunda ya “Legends in Rwanda”. Impande zombi ziri mu biganiro bishobora kuvamo imikorere
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yereka Jimmy Gatete impano yo kumushimira ko yitabiriye gahunda ya “Legends in Rwanda”. Impande zombi ziri mu biganiro bishobora kuvamo imikorere