Tariki ya 15 Mata 2015 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ikibanza numero 804, kiri mu Kagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, mu mujyi wa Kigali, rikagishyira mu mutungo bwite wayo, kigahabwa FERWAFA.

Mu gihe FERWAFA yari yatangaje ko bazatangira kubaka iyi hoteli muri uku kwezi, hari amakuru yavugaga ko iri shyirahamwe ryasabwe kwimura kontineri 150 zari muri iki kigo cya polisi y’igihugu ishami ryo kurinda abayobozi bakazigeza Kacyiru ku cyicaro gikuru.

Minisitiri Uwacu asanga FERWAFA itagomba kugira uruhare ku kwimuka kwa polisi mu kibanza guverinoma yabahaye
Minisitiri Uwacu asanga FERWAFA itagomba kugira uruhare ku kwimuka kwa polisi mu kibanza guverinoma yabahaye
Mu kibanza kizubakwamo hoteli ya FERWAFA harimo kontineri 150
Mu kibanza kizubakwamo hoteli ya FERWAFA harimo kontineri 150

Byavugwaga ko kwimura izi kontineri 150 byatwara miliyoni 22 n’ibihumbi 500 FRW.

Minisitiri Uwacu Julienne yahakanye aya makuru avuga ko habayeho kubanza guha umwanya abapolisi wo gutunganya aho bazimukira kandi ko bamaze kuhabona.

Yagize ati “ Twabahaye umwanya wo kwimuka no gutegura aho bazimukira kandi barahabonye. FERWAFA ntifite umuzigo wo kwimura abapolisi, bitarenze tariki ya 10 Nyakanga ikibanza kizaba cyabonetse.”

Mu nama yahuje umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Jérôme Valcke n’umuyobozi wa FERWAFA muri Kamena i Zurich yamusabye kwihutisha umushinga babateyemo inkunga wo kubaka hoteli y’inyenyeri enye.

Byavugwaga ko kwimura kontineri imwe bizatwara ibihumbi 150 FRW
Byavugwaga ko kwimura kontineri imwe bizatwara ibihumbi 150 FRW
Bitarenze tariki ya 10 Nyakanga, FERWAFA izashyikirizwa ikibanza bazubakamo hoteli y'inyenyeri enye
Bitarenze tariki ya 10 Nyakanga, FERWAFA izashyikirizwa ikibanza bazubakamo hoteli y'inyenyeri enye

Biteganyijwe ko iyi hoteli izubakwa ku nkunga ya FIFA izubakwa mu bice bine, hagatangira igice cya mbere kizaba gifite ibyumba 40 ku buryo yakira amakipe abiri.

Aganira na IGIHE.com, Nzamwita Vincent uyobora FERWAFA yavuze ko bamaze kubona igice cy’inkunga bemerewe na FIFA cya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda andi miliyari na miliyoni 500 bazayahabwa nk’inguzanyo muri banki.

Yagize ati “ Tuzafata muri banki inguzanyo ya miliyari n’igice yo gusoza imirimo no kugura ibikoresho byo kuyishyiramo kugira ngo itangire gutanga serivisi za hoteli.”

FERWAFA igiye kubaka hoteli y'inyenyeri enye izatwara miliyari 2 n'igice
FERWAFA igiye kubaka hoteli y'inyenyeri enye izatwara miliyari 2 n'igice
Mu ntangiriro, iyi hoteli hazubakwa ibyumba 40 byakwakira amakipe abiri
Mu ntangiriro, iyi hoteli hazubakwa ibyumba 40 byakwakira amakipe abiri

Nzamwita avuga ko mu biganiro bagiranye na Leta ari uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi izabaha ibaruwa yemeza ko iyi hoteli izagira abakiriya bahoraho b’ikipe y’igihugu nk’icyemezo kuri banki ko bazabona abayikoresha nk’inzira yo kwishyura inguzanyo.

Yakomeje agira ati “ MINICOFIN izaduha ibaruwa y’uko abakiriya bahari bahoraho “Amavubi” kandi bazakomeza gufasha ikipe y’igihugu n’igihe izaba ihacumbikirwa muri hoteli.”

Nubwo mu ntangiriro iyi hoteli yashoboraga kwakira amwe mu makipe azitabira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016 biragoye ko n’igice cya mbere cyaba cyuzuye mu mezi atanu asigaye.