Ingengabihe ya FIFA igena ko muri Werurwe hagati ya tariki 18–26 buri mwaka hakinwa imikino ibiri ya gicuti ari na yo mpamvu n’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" iri gushakirwa amakipe izakina na yo, cyane ko nyuma y’Umunsi wa 23 n’uwa 24, Shampiyona izahagarara.
Kugeza ubu, u Rwanda ntiruramenya ibihugu ruzakina na byo nyuma y’uko habayeho kudahuza ku mahitamo hagati ya FERWAFA n’Umudage Torsten Spittler utoza Amavubi.
Hashize ibyumweru bibiri Umutoza Spittler amenyesheje ubuyobozi bukuru bwa FERWAFA ko ari mu biganiro n’ibihugu bya Qatar na Bahrain byo ku Mugabane wa Aziya ndetse ko hari amahirwe menshi ko bizemerera u Rwanda imikino ya gicuti.
Ibi bamwe mu bayobozi ba FERWAFA ntibabikozwa, cyane ko imikino ya gicuti y’Amavubi izaba igamije kwitegura Bénin izakira Amavubi tariki ya 3 Kamena 2024, mu gushaka itike yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
FERWAFA irifuza ko Amavubi yakina na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Guinée n’ikindi cyakwiyongeraho gishobora kuba Burkina Faso.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Gashyantare, abareberera Ikipe y’Igihugu; ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse n’Umutoza Torsten Spittler bagiye guhurira mu nama ifata umwanzuro ntakuka kuri iki cyemezo.
Impamvu yo gutinda kwemeza iyi mikino ya gicuti ahanini ikaba yatewe no gutegereza ko CAF imenyesha u Rwanda niba ruzakina imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike ya CAN 2025, ingengabihe ikaba yarasohotse tariki 22 Gashyantare 2024.
U Rwanda rukaba rutarashyizwe muri iri jonjora rya mbere kuko hagenwe amakipe azarikina hakurikijwe urutonde rwa FIFA, hafatwa amakipe umunani ya nyuma muri Afurika.
U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!