Iyi nama yabaye ubwo umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-0 ku Cyumweru, tariki ya 16 Mata 2023, wari urangiye, yarimo Kakooza Nkuriza Charles 'KNC' uyobora Gasogi United; Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, Gahigi Jean Claude wa Bugesera FC na Hadji Mudaheranwa wa Gorilla FC.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi nama yagarutse ku ikusanywa ry'ibitekerezo ku mpinduka abanyamuryango bifuza gukora, zizava mu byemezo bizafatirwa mu mwiherero uzahuza abanyamuryango ba FERWAFA mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 22 n’iya 23 Mata 2023.
Mu byaganiriweho n'aba bayobozi harimo kuba bakwitegurira Shampiyona ikava mu maboko ya FERWAFA, kuko hari amakosa menshi babona akorwa n'iri shyirahamwe mu mitegurire yayo.
Ikindi IGIHE yamenye cyaganiriweho ni uguhuza ijwi rimwe muri uyu mwiherero ku mpinduka zakorwa mu buyobozi bwa FERWAFA, by'umwihariko Perezida wayo, Nizeyimana Olivier n'Umunyamabanga we, Muhire Henry, bombi bakaba batakarizwa icyizere.
Abarimo KNC bagaragaye batanga ibitekerezo mu ruziga rwari ruhuriwemo n'aba bayobozi.
IGIHE yamenye kandi ko mu cyumweru gishize, ku rubuga rwa WhatsApp ruhurirwaho n'abanyamuryango ba FERWAFA, habayeho impaka ndende ahanini zakuruwe no kutumvikana ku ijwi rimwe ry'ikigomba gukorwa mu maguru mashya.
Uretse ibitekerezo by'ibitagenda byatangiweho kandi bigomba gufatirwa ibyemezo byihuse, hari n'abayobozi bagera mu nama bagatinya guhagarara ku kuri, kubera impamvu zitandukanye.
Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 8 Werurwe, ubwo yabatangarizaga ko Rayon Sports isezeye mu Gikombe cy'Amahoro, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashinje FERWAFA imitegurire idahwitse y'iki Gikombe, avuga ko kirimo "akajagari".
Yongeyeho ati "Niba bashaka tubanze twicare umwaka nta mikino, nta shampiyona, ariko tubanze dushyire ibintu ku murongo."
Ni mu gihe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, Perezida wa Gasogi United, KNC, yabwiye abanyamakuru ko FERWAFA ari yo yica umupira w’u Rwanda kubera kudakurikiza amategeko n'amahame agomba kugenderwaho.
Ati "Inshingano ya mbere dufite ni ukubikora ubwacu, ni twe tugomba kwikorera, nta n’umwe dukorera, ibyo dukora ni ibyacu. Kugenda neza kw’irushanwa bikwiye gukorwa na FERWAFA kuko ni yo ibyica."
Yakomeje agira ati "None se niba abantu bashobora gukora ibintu ukabona ntacyo bitayeho, tukava mu Gikombe cy’Amahoro kubera amafuti, reba ikibazo cya Intare na Rayon Sports, tugomba kubaha ibintu byacu. Tuzabivuga mu mwiherero. Ikintu tubura ni kimwe, kubaha amategeko n’amahame tugomba kugenderaho."
Iyi nama nto ije ikurikira amakuru aheruka kujya hanze ko abanyamuryango ba FERWAFA batekereje uko bakweguza Nizeyimana Olivier uyobora iri Shyirahamwe, kuko yananiwe kwirukana Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry.
Inkuru bifitanye isano: Abanyamuryango ba Ferwafa bashatse kweguza Nizeyimana Olivier wananiwe kwirukana Muhire








Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0