Ibi bibaye nyuma y'uko umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro, Addax FC yari kwakiramo Mukura VS kuri iki kibuga cya Rugende tariki 17 Mutarama 2024, utahabereye kubera ko cyari cyangiritse cyane.

Uyu mukino kugeza ubu ukaba wimuriwe ku kibuga cy'i Kabuga [cy'Abangilikani] tariki 24 Mutarama 2024.

Aganira na IGIHE, Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste, yavuze ko iki kibuga cyahagaritswe gukinirwaho mu gihe cy'imvura ariko ku gihe cy'izuba kiba kimeze neza ku buryo hazajya hagenwa uburyo cyizajya cyakira imikino.

Yagize ati "Yego, ikibuga cya Rugende twaragihagaritse. Mu gihe cy'imvura ntabwo byemewe kugikiniraho. Imvura iyo itaguye kiba kimeze neza kuko hari umuferege w'amazi iruhande rwacyo, iyo imvura yaguye uruzura amazi akagera no mu kibuga. Ubwo mu gihe cy'izuba tuzajya tugena uko kizajya cyakira imikino."

Mu Ugushyingo 2023, Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko ku bwumvikane n’andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, ateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w’amaguru.

Ati "Ikibuga ntabwo kimeze neza. Ni bwo tugitangira Shampiyona gusa tugiye kuganira n’amakipe tugihuriraho turebe uko twagitunganya kuko si icyacu twenyine. Hagomba kubanza kubaho ibiganiro.”

Ubwo IGIHE yasuraga Addax FC mu myitozo z'Ugushyingo 2023 mu gihe cy'imvura, iyi kipe yakoreraga mu ruhande rw’ikibuga rwumutse mu gihe mu rundi ruhande hari haretse amazi ndetse bigaragara ko atemereraga umupira gutembera neza.

Iruhande rw’umurongo uzengurutse ikibuga hacukuye umuferege ugikikije ushobora gutemberamo amazi mu gihe yabaye menshi, iyo imvura yaguye umupira ukarenga uregama mu mazi, abakinnyi iyo basoje imyitozo cyangwa imikino ni na ho bahanagurira inkweto zabo n’ibindi bikoresho mbere y’uko bataha.

Iki kibuga kiri mu gishanga cya Rugende nticyemerewe kwakira imikino mu gihe cy'imvura
Iki kibuga kiri mu gishanga cya Rugende nticyemerewe kwakira imikino mu gihe cy'imvura
Ikibuga cya Rugende FC gikikijwe n'umuferege wuzura iyo imvura yaguye, amazi akuzura no mu kibuga
Ikibuga cya Rugende FC gikikijwe n'umuferege wuzura iyo imvura yaguye, amazi akuzura no mu kibuga
Mu myitozo, Ikipe ya Addax FC kipe ikorera mu gice cyumutse mu gihe ahandi haba haretse amazi
Mu myitozo, Ikipe ya Addax FC kipe ikorera mu gice cyumutse mu gihe ahandi haba haretse amazi
Hashize amezi abiri kuva Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, avuze ko agiye gutunganya ikibuga cya Rugende
Hashize amezi abiri kuva Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, avuze ko agiye gutunganya ikibuga cya Rugende