00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yahakanye ibyo kuza kwa Ani Elijah mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 9 May 2024 saa 06:37
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko kugeza ubu nta biganiro byari byaba hagati yabo na rutahizamu wa Bugesera Ani Elijah ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi Ferwafa ikaba yabitangaje nyuma y’amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bisa nk’ibyarangiye ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaba agiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Aganira na IGIHE, Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe Camarade yatubwiye ko kugeza uyu munsi ayo makuru adahari kuko umutoza atari yabaha urutonde rw’abo yifuza.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta biganiro byigeze bibaho kuko n’umutoza ntabwo yari yadusaba abakinnyi azifashisha mu ikipe y’igihugu. Icyo twavuga rero ni uko kugera kuri uyu mwanya nta biganiro byabaye ni ugutegereza abo azifuza ubwo azaba ashyize hanze urutonde.”

Ani Elijah ni umukinnyi mwiza ariko si we gisubizo Amavubi akeneye uyu munsi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Torsten Spittler aherutse gutangariza itangazamakuru ko mu bakinnyi yifuza harimo rutahizamu ufite ibigango kandi uzi gukina kurusha Nshuti Innocent kuri ubu wifashishwa muri uyu mwanya. Ibi bikaba byatumye bamwe bibaza niba koko Uyu Mudage utoza Amavubi yaba yarasanze Ani ari we gisubizo.

Benshi mu basesengura umupira w’u Rwanda bakaba bahuriza hamwe ko haba hakiri kare kwemeza ko Ani Elijah yaba ari rutahizamu mwiza mu gihe amaze umwaka umwe gusa akina mu Rwanda, kandi ibyo yakoze nta gitandukanye n’ibyakozwe n’abandi nka Soumaile Molo na Babuwa Samson kuri ubu basubiye hasi.

Aha bikaba bivugwa ko niba Ikipe y’igihugu ishaka gukomera, kandi ikaba yemerewe kuzana abakinnyi batavukiye mu Rwanda byaba byiza hashakishijwe abashoboye kuko bahari kandi ku bwinshi.

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 6 Kamena 2024 yisobanura na Benin, mbere yo gukina na Lesotho tariki ya 12 mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo. Iyi kipe y’igihugu ni yo iyoboye itsinda C imbere ya Afurika y’epfo na Nigeria.

Amavubi afite imikino ibiri ikomeye muri Kamena
Ani Elijah ntavugwaho rumwe mu kuza mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages