00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yahamagaje Bekeni na Team Manager wa Marines FC barwaniye ku kibuga

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 February 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryahamagaje Umutoza wa Etincelles FC y’abato, Bizimana Abdou ’Bekeni’ na Team Manager w’Ikipe ya Marine FC, Nsengiyumva Aboubakar uzwi nka ‘Zaire’ ngo basobanure iby’amakimbirane bafitanye.

Tariki 27 Mutarama 2024, ku mukino w’abato ba Etincelles FC na Marines FC habereye imirwano yatewe n’amagambo yahererekanyijwe hagati y’umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abou ‘Bekeni’ na Team Manager w’Ikipe ya Marine FC, Nsengiyumva Aboubakar, birangira aba bombi barwanye ndetse n’inzego z’umutekano zibyinjiramo.

Bekeni w’imyaka 63 yakubise umutwe mu maso Team Manager wa Etincelles FC, avuga ko yamubwiye amagambo mabi. Byatumye uyu mutoza atabwa muri yombi afungirwa iminsi ine kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ishami rya Rubavu.

Bekeni yaje gusaba imbabazi uwo yahemukiye ndetse no gufatwa ibizamini by’ubuzima ngo harebwe niba umutwe Team Manager wa Marines FC yatewe ntacyo wangije mu ngingo z’umubiri, ararekurwa ngo akomeze akazi.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko biciye mu kanama k’imyitwarire ka FERWAFA, iri Shyirahamwe rya Ruhago ryahamagaje aba bombi ndetse bazitaba ku wa Gatanu 1 Werurwe bagatanga ibisobanuro by’ibyabereye kuri Stade Umuganda tariki 27 Mutarama 2024.

Bekeni yamenyekanye cyane mu makipe nka Etincelles FC Gicumbi FC, Amagaju FC ndetse n’ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo Virunga FC.

FERWAFA yahamagaje Team Manager wa Marines FC , Nsengiyumva Aboubakar 'Zaire' yakubiswe umutwe n'Umutoza w'Iki8pe y'abato ya Etince;les FC, Bizimana Abdou 'Bekeni'
FERWAFA yahamagaje Umutoza Bizimana Abdou ’Bekeni’ wafunzwe na RIB iminsi ine nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akamukomeretsa nyuma agasaba imbabazi agafungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages