Nyuma y’umukino Ikipe y’Ingabo yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa, yandikiye iri shyirahamwe igaragaza ko hari penaliti yimwe ndetse n'amakarita abiri y'umuhondo yahawe Ronald Ssekiganda atari akwiriye.

Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA, yayikuriye inzira ku murima ivuga ko nyuma yo gusuzuma amashusho y'umukino yasanze ibyemezo byafashwe n'umusifuzi bikwiye, nta kosa ryabayeho.

APR FC ikomeje kwitegura Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona izasura Rutsiro FC ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025 kuri Stade Umuganda.

Ronald Ssekiganda wahawe ikarita y’umutuku yabaye umukinnyi wa gatanu iyi kipe itazaba ifite kuri uyu mukino, nyuma ya Djibril Ouattara na Memel Dao bafite imvune, Dauda Yussif na Mamadou Sy bari mu bihano.

Ku rundi ruhande, Amagaju FC nayo yari yandikiye iri shyirahamwe agaragaza ko mu mukino yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, myugariro Rwema Amza nta kosa yakoze ryamuhesha umutuku yahawe ku munota 23 ubwo yari akiniye nabi Aziz Bassane.

Komisiyo y’Imisifurire yavuze ko icyemezo umusifuzi yafashe gikwiye kuko yari yegereye ahabereye igikorwa.

Ikibazo cy’imisifurire gikomeje gufata indi ntera muri Shampiyona y’uyu mwaka kuko abagera kuri batanu bamaze guhagarikwa by’agateganyo.

Ubwo umusifuzi Rulisa Patience yari amaze kwereka Ronald Ssekiganda ikarita ya kabiri y'umuhondo zikabyara umutuku
Ubwo umusifuzi Rulisa Patience yari amaze kwereka Ronald Ssekiganda ikarita ya kabiri y'umuhondo zikabyara umutuku
FERWAFA yagaragarije APR FC ko ikarita y'umutuku yahawe Ronald Ssekiganda yari ikwiye
FERWAFA yagaragarije APR FC ko ikarita y'umutuku yahawe Ronald Ssekiganda yari ikwiye
FERWAFA yateye utwatsi Amagaju FC ku ikarita y'umutuku yahawe Rwema Amza
FERWAFA yateye utwatsi Amagaju FC ku ikarita y'umutuku yahawe Rwema Amza