Iyi kipe y’i Huye yari yatanze ikirego muri iri Shyirahamwe, nyuma y’aho Intare FC igurishije Ishimwe Abdul muri APR FC ivuga ko umukinnyi ari uwayo yari yaratije.

Mukura VS yo yagaragaza yumvikanye n’Intare FC ku igurwa rya burundu ry'uyu mukinnyi muri Kanama 2025, mu gihe indi yabihakagana ivuga ko yishyuwe igihe impande zombi zemeranyijwe cyararenze.

Abagize Urwego rw'Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA bateranye ku wa Kabiri, basanze mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Ishimwe yarakiniye Mukura VS ariko ari intizanyo y’Intare FC.

Basanze kandi mu 2025/26 Mukura yarandikishije umukinnyi nk’uwayo inamusinyisha amasezerano y’imyaka itatu kandi izi neza ko agifite amasezerano y’imyaka ibiri mu Ntare FC.

Uru Rwego rwagaragaje ko Mukura VS isinya amasezerano n’Intare FC yarahishe ko yarangije kumusinyisha kuko yari ibizi ko bitemewe, rwongera gusanga kandi nubwo Mukura yishyuye ariko n’igihe yishyuraga yari ibizi ko mu mategeko umukinnyi ari uw’Intare FC.

Mu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw'Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA rwanzuye ko Ishimwe Abdul atigeze aba umukinnyi wa Mukura VS mu buryo bwemewe bityo ko yari umukinnyi w’Intare FC.

Uru rubanza rwatutumbye ubwo Intare FC yagurishaga Ishimwe Abdul muri APR FC muri Mutarama 2026.

Kuri ubu, uyu mukinnyi ari mu Ikipe y’Ingabo iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona yakiramo Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu Saa Moya z’ijoro muri Stade Amahoro.

Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA, rwanzuye ko Ishimwe Abdul atigeze aba umukinnyi wa Mukura VS mu buryo bwemewe
Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA, rwanzuye ko Ishimwe Abdul atigeze aba umukinnyi wa Mukura VS mu buryo bwemewe
Ishimwe Abdul aherutse kugurwa na APR FC muri Mutarama 2026
Ishimwe Abdul aherutse kugurwa na APR FC muri Mutarama 2026