Amasezerano ya Carlos Alós Ferrer agomba kurangira muri Werurwe uyu mwaka kuko ari bwo yasinye mu 2022.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu cyumweru gishize FERWAFA yashyikirije Minisiteri ya Siporo raporo y’Umutoza Ferrer iherekejwe n’ibaruwa imusabira amasezerano mashya y’imyaka ibiri azarangira mu 2025.
Irangira ry’amasezerano ye ryahuriranye n’itegurwa ry’imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika u Rwanda rufitanye na Bénin irimo ubanza uzabera i Porto-Novo n’uwo kwishyura uzakinirwa i Huye ku wa 22 na 27 Werurwe 2023. Byabaye ngombwa ko asabirwa kongererwa amasezerano ngo azatoze n’indi mikino izakurikira iyi.
Mu gihe amaze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Ferrer, yatoje imikino ine y’amarushanwa, irimo ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina iwabo CHAN aho u Rwanda rwabuze itike nyuma yo kunganyiriza na Ethiopia iwayo 0-0, mu mukino wo kwishyura rugatsindwa igitego 1-0 kuri Stade Huye.
Ferrer yabuze itike mu gihe Umutoza wamubanjirije Mashami Vincent yari yagejeje Amavubi muri 1/4 cya CHAN 2020 aza gusezererwa na Guinea ku gitego 1-0 kuri Stade Limbé muri Cameroun tariki 31 Mutarama 2021.
Uyu Munya-Espagne kandi hari imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irimo uwo Amavubi yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022.
Nyuma y’uko CAF yanzuye ko u Rwanda rudafite stade iri ku rwego rwakwakira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Amavubi yakiririye Sénégal kuri Stade Abdoulaye Wade yo mu Mujyi wa Dakar maze Intare za Teranga zihatsindira u Rwanda igitego 1-0 cyinjijwe na Sadio Mané kuri penaliti yabonetse ku munota wa nyuma.
Mu mikino ine ya gicuti Amavubi yakinnye, yanganyije na Guinea Equatoriale 0-0, yatsinzwe na St Eloi Lupopo ibitego 3-1. I Kigali u Rwanda rwahanganyirije na Sudani 0-0 mu mukino wa mbere, ruza kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri.
Umutoza Ferrer ategereje kurira umusozi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Hari ibiri u Rwanda ruzakinamo na Benin, ubanza muri Bénin tariki 22 Werurwe n’uwo kwishyura tariki 27 Werurwe. Hari iyo kwishyura Amavubi azakiramo Mozambique tariki 12 Kamena kuri Stade Huye n’uzayahuza na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 , u Rwanda ruherereye mu Itsinda L. Ruri ku mwanya gatatu n’inota rimwe inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota atandatu, Mozambique n’amanota ane na Bénin ifite ubusa.
Carlos Alós Ferrer yerekanywe nk’Umutoza w’Amavubi tariki 29 Werurwe 2022, asimbuye Mashami Vincent wari uyamaranye imyaka itanu guhera muri Kanama 2018 kugeza muri Werurwe 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!