Nk’uko bigagara mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ibyo bibuga byavuzwe harimo ikibuga cy’ikipe ya Espoir FC (Stade ya Rusizi), Amagaju FC (Stade Nyagisenyi), Bugesera FC, Musanze FC (Stade Ubworoherane), Rwamagana City FC, Sunrise FC na Gicumbi FC (Stade ya Gicumbi).
Iyi nama yanzuye ibi ishingiye ku kuba imikino isigaye ya shampiyona izanyura kuri Televiziyo ya Azam ari na yo muterankunga mukuru wa shampiyona.
Aba bayobozi basabye uturere dufite mu nshingano aya makipe gushyira imbaraga mu gutunganya ibi bibuga ku buryo shampiyona yazakomereza ku bibuga byiza bikanorohereza amateleviziyo azaba yerekana imikino yo mu cyiciro cya mbere.
Mu bindi bavuze ni uko imikino imwe n’imwe ishobora kujya ibera kuri Sitade nziza zizaboneka nyuma ya CHAN 2016 kugira ngo hagaragare isura nziza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Usibye uyu mwanzuro wo kuvugurura ibi bibuga, iyi nama yaje no gufata indi myanzuro 3 y’ingenzi irimo uw’uko shampiyona izasubukurwa muri Gashyantare 2016 nyuma y’imikino ya CHAN 2016 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare umwaka utaha.
Undi mwanzuro wafashwe ni uko inama y’inteko rusange ya Ferwafa ari yo izagena uburyo amakipe azagabana amafaranga aturuka ku muterankunga wa shampiyona aho azabona amafaranga biturutse uko ahagaze ku rutonde rwa shampiyona.
Bikunze amakipe azajya ahabwa amafaranga bitewe n’umwanya yajeho muri shampiyona bikaba ariko bizemezwa mu nteko rusange izaba umwaka utaha.
Iyi nama yemeje kandi ko amakipe 16 y’icyiciro cya mbere n’amakipe 24 y’icyiciro cya kabiri agira amashuri (centre) y’umupira w’amaguru kugira ngo bizafashe mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru, aho iki cyemezo na cyo kizemezwa mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa izaba mu mwaka utaha wa 2016.





Ibitekerezo 0