Ibi byavugiwe mu Nama Rusange ya Ferwafa yateraniye kuri Sainte Famille Hotel ku wa 23 Nyakanga 2022. Ni inama yagombaga kwiga ku ngingo zitandukanye harimo izirebana n’imitegurire ya shampiyona, imiyoborere ndetse n’ibirebana n’umutungo.
Komite Igenzura Umutungo iyobowe na Dukuzumuremyi Antoine yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi ihura na zo harimo no gutanga amafaranga mu nshingano zitari izayo.
Dukuzumuremyi yatanze urugero rw’ibigenda ku Ikipe y’Igihugu ubusanzwe biri mu nshingano za Minisiteri ya Siporo, nyamara kenshi ugasanga byakozwe na Ferwafa kandi ntisubizwe amafaranga yabikoreshejweho.
Yagize ati “Ikipe y’Igihugu muzi ko icungwa na Minisiteri [ya Siporo], ubushobozi bwose ikenera buturuka muri Minisiteri ariko nka Ferwafa nk’urwego rureberera iyo mikino, hari ibisabwa kugira ngo iyo mikino ishyirwe mu bikorwa.”
“Twaragerageje dusanga ahenshi Ferwafa igenda ishyiramo ayo mafaranga kandi ari menshi. Ngira ngo umwaka ushize twabaze hafi miliyoni zirenga 200, ntaho bigaragara ko minisiteri yaba yarayahaye Ferwafa.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga agenda kandi yakabaye hari ibindi bikorwa yakoze bigendanye n’ingengo y’imari ya Ferwafa.
Muri iyi nama y’abanyamuryango ba Ferwafa hafashwe icyemezo cy’uko Icyiciro cya Gatatu cy’umupira w’amaguru kigiye kongera gukinwa.
Icyiciro cya Gatatu cyaherukaga kubaho mu Rwanda mu myaka 10 ishize, gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira kugira ngo bazamuke bafite imikino myinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!