Byari bimaze iminsi bizwi ko Uwayezu wigeze gutoza amakipe atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda n’abana ba APR FC yungirije Andreas Spier ariwe uzaba Umunyamabanga wa Ferwafa nyuma yo gutsinda bagenzi be bari bahanganiye uyu mwanya mu bizami bikaba byemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri.
Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène, yavuze ko Uwayezu amufitiye icyizere ko azatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda kuko awufitemo inararibonye ndetse akaba n’umuhanga mu miyoborere.
Yagize ati "Nishimiye guha ikaze Umunyamabanga Mukuru Uwayezu kandi twiteguye gukorana nawe. Inararibonye rye miyoborere no gucunga ibigo kimwe n’ubumenyi n’uburambe afite mu mupira w’amaguru, bizagirira akamaro gakomeye Ferwafa."
Uwayezu w’imyaka 35 yatangaje ko kuva kera yakundaga umupira w’amaguru bityo kuba agiye mu rwego ruwuyobora bimushimishije kandi yizera ko azatangamo imbaraga kugira ngo utere imbere afatanyije n’abo bazakorana.
Yagize ati "Umupira w’amaguru kuva kera ni ikintu kimbamo kandi kinshimisha. Nishimiye kuba ngiye muri Ferwafa kandi niteguye gukorana na Komite Nyobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda kandi nizeye ndashidikanya ko tuzakora akazi gakomeye dufatanyije."
Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.
Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.



















TANGA IGITEKEREZO