00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yatangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyiyobora

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 9 Kamena 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje abakandida bemerewe kwiyamamariza kuriyobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa iyobowe na Kalisa Adolphe, yateranye ku wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021, mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zari zatanzwe na Rurangirwa Louis ndetse na Mugabo Nizeyimana Olivier, biyamamariza umwanya wa Perezida wa Ferwafa mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa ateganyijwe tariki 27/06/2021.

Nyuma yo gukora isesengura, Komisiyo yatangaje ko yasanze zujuje ibisabwa abakandida bombi bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa, batanzwe na Rurangirwa Louis bazayoborana na we aramutse atowe ni Kayisime Nzaramba wifuza kuzamubera Visi Perezida, Rtd Ssp Higiro Willy Marcel wifuza kuzaba ashinzwe umutekano n‘imyitwarire myiza mu mukino, Ndayambaje Pascal uzaba ari Komiseri ushinzwe imari, Mpatswenumugabo Jean Bosco uzaba ari Komiseri ushinzwe ubuvuzi, Mukasekuru Deborah uzaba ari Komiseri ushinzwe abagore, Nkurunziza Benoit uzaba ari Komiseri ushinzwe iyayamamazabikorwa no gushaka abaterankunga na Ndarama Mark wifuza kuzaba ari Komiseri ushinzwe tekinike n‘iterambere ry‘umpira w‘amaguru.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe na Mugabo Nizeyimana Olivier ni Habyarimana Marcel wifuza kuzaba ari Visi Perezida, Habiyakare Chantal wifuza kuzaba ari Komiseri ushinzwe imari, Cyamweshi Athur wiyamamariza kuzaba ari Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga,
Gasana Richard wifuza kuzaba ari Komiseri ushinzwe amarushanwa, IP Umutoni Claudette uzaba ari Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino, Nkusi Edmond Marie Komiseri wifuza kuzaba ashinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru, Tumutoneshe Diane wifuza kuzaba ari Komiseri umupira w’abagore, Uwanyiligira Delphine wifuza kuzaba ari Komiseri ushinzwe amategeko na Lt. Col. Gatsinzi Herbert wifuza kuzaba ari Komiseri ushinzwe ubuvuzi.

Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora. Kwiyamamaza biteganyijwe hagati ya tariki ya 19 na 26 Kamena 2021. Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa ateganyijwe tariki ya 27 Kamena 2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

Mugabo Nizeyimana Olivier n'itsinda rye barifuza gutorerwa kuyobora Ferwafa
Rurangirwa Louis n'itsinda ayoboye banze kureberera ibitagenda neza muri Ferwafa, batanga kandidatire zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .