00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yahuje imbaraga z’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ku mushinga w’Amavubi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 12 July 2015 saa 06:10
Yasuwe :

Nyuma yo kubonana n’abana b’Abanyarwanda 50 bakina mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bubiligi, umuyobozi wa FERWAFA n’ababyeyi bemeje gufatanya kubashishikariza kuzakinira u Rwanda.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bituyemo Abanyarwanda benshi harimo abakiniye ikipe y’igihugu.

Aba bana 50 bari hagati y’imyaka 10 na 18 bakina mu mashuri y’umupira w’amaguru yo mu Bubiligi nka R.S.C. Anderlecht, Standard Liège n’andi bari baherekejwe n’ababyeyi babo.

Nzamwita avuga ko yaganiriye n’aba babyeyi bakamubwira ko hari abana benshi b’Abanyarwanda bakina mu mashuri akomeye y’umupira w’amaguru mu Bubiligi abashishikariza gukunda igihugu.

Umuyobozi wa FERWAFA yahuye na bamwe mu bana b'Abanyarwanda bakina mu makipe yo mu Bubiligi

Yagize ati “ Nabasabye gukunda igihugu cyabo nubwo benshi batarahagera. Nabahaye ingero z’abakinnyi bakomeye bashatswe n’ibihugu bakinagamo ariko bagahitamo ibihugu byabo.”

Abana basabye umuyobozi wa FERWAFA kubakorera ubuvugizi muri guverinoma bakamenya igihugu cyabo, ababwira ko mu biruhuko by’Ukuboza ku bufatanye n’ababyeyi na Minisiteri y’umuco na siporo bazaza mu Rwanda bagakinana n’abandi bazahasanga.

Muri aba bana harimo abamaze gukinira amakipe y’ingimbi y’u Bubiligi nka Tresor w’imyaka 16 ufite amasezerano y’imyaka itatu na R.S.C. Anderlecht, ikipe yo mu cyiciro cya mbere.

Bsabye gusura u Rwanda mu Ukuboza mu rwego rwo guhura na bagenzi babo
Benshi muri aba babyeyi bifuza ko abana babo bakinira u Rwanda nibwo bamwe bamaze gukinira ingimbi z'u Bubiligi

Uhagarariye ababyeyi yasabye FERWAFA gukomeza guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyarwanda baba hanze asaba ko nyuma y’u Bubiligi bajya no mu Budage, u Bufaransa n’u Buholandi naho hari abana benshi.

Yagize ati “ Biragaragaza ko FERWAFA ifite gahunda nziza n’abo mu bindi bihugu birebereho, nubwo abana bacu baba ino barashoboka gukinira urwababyaye.”

Nyuma yo gusura abo mu Bubiligi, kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa FERWAFA arajya mu Busuwisi kubonana na Rushenguziminega Quentin ukinira Lausanne-Sport n’ababyeyi be mu rwego rwo kwagura ibiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Mu Bubiligi haba abana benshi bakina mu mashuri akomeye yigisha umupira w'amaguru
Rushenguziminega Quentin ukinira Lausanne-Sport yo mu Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages