McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza Amavubi yirukanywe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2016 mu gihe yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.
Kwirukanwa kwe kwabanje gutangazwa mu itangazamakuru mbere y’uko we ahabwa ibaruwa imusezerera. Mu magambo yabwiye umunyamakuru wa IGIHE bari kumwe ayishyikirizwa yavuze ko bitunguranye kuko n’abayobozi bari baherutse gufata icyemezo cyo kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri bitewe n’uko bishimiraga ibyo akora.
Mu kiganiro ngarukakwezi Ferwafa igirana n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Gicurasi 2018, Perezida wayo Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko kwirukanwa k’uyu mutoza kwakozwe mu buryo budahwitse, ararega bituma FIFA itegeka ko yishyurwa ibihumbi 182 by’amadolari ya Amerika, akabakaba 157 000 000 Frw.
Yagize ati “Yaragiye arega muri FIFA byitwa ko twatsinzwe maze bandikira Ferwafa ngo tugomba kumwishyura amadolari 182.000 kubera ko twatsinzwe.”
Brig Gen Sekamana yavuze ko nyuma yo kubona icyemezo cya FIFA impande bireba zirimo Ferwafa na Minispoc bashaka kujurira kugira ngo barebe icyo bizatanga.
Yanagarutse ku buryo umutoza Antoine Hey nawe aherutse kuva mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ubwo yari amaze gusezererwa mu matsinda ya CHAN 2018, avuga ko byakozwe mu buryo budakwiye hagati y’umutoza n’uwari Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, bitabanje no kumenyeshwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco nk’urwego rureberera siporo mu gihugu runahemba abatoza.








Ibitekerezo 0