Uyu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, kuri Stade Kamena.
Kuri uwo mugoroba, Mukura VS yahise itanga ikirego muri FERWAFA, ivuga ko ku munota wa 40 myugariro Niyonzima Eric yaretse ngo umupira urenge maze umukinnyi wa Rutsiro amukinira nabi ariko umusifuzi atanga penaliti kuri Rutsiro FC.
Ni mu gihe umunyezamu Nicholas Sebwato na myugariro Hakizimana Zuberi bagiye gusobanuza umusifuzi abaha amakarita y’umuhondo.
Ku munota wa 80, Rutsiro FC yahawe penaliti ya kabiri, na yo itaravuzweho rumwe, ivamo igitego cya kabiri.
Mbonyamahoro Serieux yirukanyiye ku musifuzi ajya kumubaza ku by’icyemezo afashe, umusifuzi amukubita "umugeri mu bugabo", anahabwa ikarita y’umutuku.
Iyi kipe y’i Huye yasabye kurenganurwa ku karengane kakorewe umukinnyi wayo, isaba kandi ko Hakizimana Zuberi na Sebwato bakurirwaho amakarita y’umuhondo bahawe n’iy’umutuku yahawe Umutoza Nshimiyimana Canisius.
FERWAFA yayimenyesheje ko ibyabereye mu mukino ari ntakuka
Mu ibaruwa FERWAF yandikiye ubuyobozi bwa Mukura VS kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gicurasi 2026, yabumenyesheje ko Komisiyo ishinzwe Imisifurire yahagaritse abasifuzi babiri b’uwo mukino.
Yongeyeho ko ku bindi iyi kipe itishimiye, “gukuraho amakarita mwavuze ntabwo byakorwa kuko yatanzwe biturutse ku myitwarire y’abakinnyi.”
Yavuze kandi ko “hashingiwe ku mategeko y’amarushanwa ya FERWAFA na raporo ya komiseri w’umukino, umukino w’Umunsi wa 29 wahuje Mukura VS na Rutsiro FC ntushobora gusubirwamo.”
Ku bijyanye n’ubufasha bw’ubuvuzi no kurinda umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ikipe ye yavuze ko yajyanywe kwa muganga, FERWAFA yavuze ko izatanga igisubizo ubwo Komisiyo yayo ishinzwe Imyitwarire izaba yateranye ikiga kuri iki kibazo.
Kudakurirwaho amakarita bivuze ko Umutoza Nshimiyimana Canisius, umunyezamu Sebwato Nicholas wujuje amakarita atatu y’umuhondo na myugariro Mbonyamahoro Serieux, bose batazagaragara ku mukino wa Police FC uzakirwa na Mukura VS ku wa Gatatu, kuri Stade Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!