Intare FC yasabye Ferwafa gutera mpaga Rayon Sports nyuma y’uko igarutse mu Gikombe cy’Amahoro nyamara iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri itaramenyeshejwe iby’izi mpinduka.
Ubuyobozi bwa Ferwafa bumaze gusuzuma ikirego cya Intare FC, yatanze ku wa 12 Werurwe, bwasanze nta shingiro gifite ndetse bayimenyesha n'igihe umukino uzahuza aya makipe yombi uzabera n'ikibuga uzaberaho.
Ferwafa yagize iti "Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatesheje agaciro ubusabe bw'Intare FC bwo gukomeza mu kindi cy'icyiciro mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro nyuma yuko Rayon Sports ibanje kwikura muri iri rushanwa."
"Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera."
Iyi baruwa yandikiwe Intare FC ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, yanditswe n'Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry mu izina ry'Ishyirahamwe, iha uburenganzire iyi kipe bwo gusobanuza aho bitameze neza.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yagombaga kwakiramo Intare FC tariki 8 Werurwe 2023 kuri Stade ya Bugesera wimuwe habura amasaha abiri n’igice gusa ngo ukinwe.
FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe kubera ko iri shyirahamwe mu bugenzuzi ryakoze ryasanze iyo uza gukinwa saa Sita nk’uko byari kuri gahunda wari kubangamira uwari gukurikiraho wa APR FC yakiriye ndetse ikanatsinda Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya Kabiri igitego 1-0.
Nyuma gato Rayon Sports yatumije ikubagahu ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy’Amahoro kubera ibyo yose akajagari kari mu mitegurire.
Nubwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko yikuye mu Gikombe cy’Amahoro 2023, iri shyirahamwe ntiryigeze ribimenyesha Intare FC nk’Ikipe yari ifitanye umukino na Murera. Na yo yabisomaga ku mbuga nkoranyambaga, ikabyumva mu bitangazamakuru.
Intare FC yasubije FERWAFA iyimenyesha ko kuva yayandikira ibaruwa yimura umukino ku wa 8 Werurwe ugashyirwa tariki 10 Werurwe, nta yindi yigeze yakira ivuguruza ibyo.
Igira iti “Ibyo kuba Rayon Sports yaragarutse mu Gikombe cy’Amahoro turagira ngo tubamenyesho ko tutari tuzi ko yarivuyemo.’’
Intare FC yari yagaragaje ko ikwiye gutera mpaga Rayon Sports, igakomeza muri ¼ ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yawutsinze ku bitego 2-1.








Ibitekerezo 0