Izi kipe zombi ziri guhatanira igikombe cya Shampiyona kuko Mukura Victory Sports et Loisirs iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34, zikurikiye APR FC iyoboye urutonde n’amanota 38.
Kuwa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019 nibwo Mukura VS yandikiye Ferwafa isaba ko umukino izakiramo Rayon Sports wakwimurwa ukavanwa kuwa Gatanu tariki 22 ugashyirwa kuwa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019.
Impamvu yatanzwe mu ibaruwa yandikiwe Ferwafa yari uko gushyira umukino mu mpera z’icyumweru byakongera umubare w’abafana bazajya kuri Stade Huye, aho umukino uzabera.
Icyifuzo cy’iyi kipe yo mu karere ka Huye cyatewe utwatsi na Ferwafa yasubije ko bidashoboka kuko uwo mukino uzerekanwa n’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda, ‘Azam TV Rwanda’ bityo ko uramutse wimuwe byahungabanya gahunda z’iyi televiziyo.
Uyu mukino wagumye kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, Mukura VS izawukina nyuma y’urugendo rw’amasaha hafi arindwi yakoze kuri uyu wa Mbere ijya i Nyagatare guhangana na Sunrise FC mu mukino yatsinze 1-0, n’urwo gusubira i Huye yakoze kuri uyu wa Gatatu.
Umukino ubanza wahuje Rayon Sports na Mukura VS wabereye kuri Stade ya Kigali warangiye Mukura VS itsinze 2-1 byatsinzwe na rutahizamu Ndizeye Innocent.



















TANGA IGITEKEREZO