APR FC yari yandikiye FERWAFA ku wa 16 Ugushyingo, isaba gusubikirwa umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona ifitanye na Rayon Sports ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021.
Iyi kipe yavugaga ko kudakina uwo mukino wa Shampiyona bizayifasha kwitegura neza umukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup izakiramo RS Berkane yo muri Maroc ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryayisubije ko ubusabe bwayo butemewe kuko iminsi iri hagati y’imikino yombi ihagije ku buryo bitayibuza kwitegura neza.
Mu ibaruwa FERWAFA yasubije ku wa Kane, yagize iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ’CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe."
Kwangirwa gusubika uyu mukino, bivuze ko APR FC igomba gukina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo maze tariki ya 28 Ugushyingo ikakira RS Berkane, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021.
APR FC ntizakina umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yari kwakirwamo na Etincelles FC ku wa Gatandatu kuko imikino yombi yari kubera kuri Stade Umuganda (harimo n’uwa Marines na Mukura Victory Sports) yombi yasubitswe.
Amakipe y’i Rubavu yari yasabwe kugaragaza ahandi yakinira hatari kuri iyi stade bivugwa ko yangijwe bikomeye n’ibiza, ariko yo avuga ko nta bushobozi afite bwo kujya kwakirira imikino ahandi ndetse Stade Umuganda itangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!