Ubutumwa IGIHE yabonye, bwohererejwe abo bireba, bubasaba kwitaba Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, Saa Munani z’amanywa ku cyicaro cyayo i Kigali.
Abatumiwe ni uhagarariye Musanze FC hamwe n’umukinnyi wayo Gahungu Haharurema ndetse n’uhagarariye Amagaju FC hamwe n’Umutoza wayo, Imurora Hakizimana Japhet.
Bahamagajwe kugira ngo bazatange ibisobanuro ku myitwarire yabaye ku mukino wo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, wahuje Musanze FC n’Amagaju FC.
Mbere y’uwo mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda, hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari aya Imurora aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha kuri uyu mukino.
Bucyeye bwaho, Musanze FC yandikiye FERWAFA itanga ikirego, igaragaza ko atari aya majwi gusa, ahubwo hari n’andi y’umuntu utaramenyekanye wakoreshaga ururimi rw’Icyongereza, amusaba ko umukino warangira harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ari na ko byaje kugenda ukarangira Amagaju FC atsinze Musanze FC ibitego 2-0.
Gusa ubwo umukino wari urangiye, Imurora Japhet yabajijwe niba amajwi yagiye hanze ari aye, abihakana yivuye inyuma.
Ati "Amajwi nayumvise nk’uko namwe mwayumvise. Ijwi si iryanye, sinigeze mvugana n’uwo muntu."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!