Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series 2026 mu Itsinda A, urangira u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze Estonia ibitego 2-0.

Uyu ni umukino wishimiwe na buri wese wari muri stade yuzuye abafana ibihumbi 45, byagera ku bakinnyi bikaba akarusho kuko ari cyo gikombe bari bahesheje igihugu mu myaka 28 ishize.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uyu mukino ni ubwo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yajyaga kuzana umwana we kugira ngo bafatanye kwishima.

Akimugeza ku murongo winjira mu kibuga yasanze umukozi wari ushinzwe umutekano ku kibuga ari we Frank Romeo, amutegereje ahita amuhagarika amubwira ko nta burenganzira umwana afite bwo kwinjira mu kibuga.

Bizimana yabaye nk’utunguwe cyane, bihurirana n’uko umunyamakuru Usher Komugisha wari mu bateguye irushanwa amucira amarenga, aramureka aratambuka.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko atari ihame ko imiryango y’abakinnyi igomba guhita yinjira mu kibuga mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umukino, “kuko ibyo ntabwo byemewe”.

Ati "Ikibuga ni umwanya wa mbere ku kibuga wagenewe gukiniraho, aho twita ‘Zone 1’. Kimwe n’uwa kabiri ‘Zone 2’ n’uwa gatatu ‘Zone 3’, yose yagenewe abantu baba bafite uburenganzira."

"Abo ni abakinnyi, abasifura umukino n’undi muntu wese uri mu bateguye irushanwa kandi bafite inshingano muri ibyo bice. Abashinzwe umutekano ku kibuga baba bari aho kandi bagakora akazi basabwe gukora hakurikijwe uko irushanwa riteye ku bigendanye n’uburenganzira bwatanzwe."

Muri FIFA Series, abagombaga kujya hasi bari bazwi ndetse n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa irushanwa bari bazi ibigomba gukorwa kuko bari bahawe amabwiriza.

Mugabe wageze muri FERWAFA avuye mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) nk’ushinzwe umutekano, yavuze ko ibyakozwe n’abakinnyi bitari bikwiye.

Ati “Iyo turi mu mwanya wo kwishimira igikombe, kujya kuzana umuryango we ntabwo byemewe. Ibyemewe biba byakozwe mbere, tukabisabwa n’abakinnyi bakatubwira ko bifuza guhura n’imiryango yabo, twaba tubizi tukabikora hakanategurwa uko biza gukorwa.”

“Iyo igikorwa kikiri kunyura kuri televiziyo, tugomba kumenya ko abashinzwe kuyobora abantu twashyizeho hari kubahirizwa amabwiriza. Ibyabaye byarabaye ariko habayemo ukutamenya ko hari imiryango ishaka guhura n’abakinnyi, hanyuma tube twabiteganya.”

Mu gihe cyo gutanga ibihembo nta muntu wundi uba yemerewe kujya mu kibuga, kuko ahandi abategura irushanwa umwanya wo guhura ‘Meet and Greet’, iyo wateguwe biramenyeshwa, ibyo kwifotoza na byo bikorwa nyuma y’irushanwa.

Mugabe ashyigikira ko n’iyo byaba bitateguwe habamo koroherana, ari na cyo cyabaye hanyuma Bizimana Djihad na Manzi Thierry bakifotozanya n’abana babo.

Gusa ibyakozwe na Frank Romeo ntibyashimishije benshi

Abari muri Stade Amahoro n'abandi babonye amashusho nyuma, ntibishimiye kubona abakinnyi b'Amavubi bari bamaze guhesha Abanyarwanda ibyishimo babangamirwa n'umuntu ushinzwe umutekano kandi abibona ko ari bo bahoze mu kibuga.

Imyitwarire ya Romeo yamaganywe n’Ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi (FAPA), aho bavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye gucika burundu, abakora izi nshingano bakaganirizwa bakamenya aho inshingano zabo zihera n’aho zigarukira.

Yagize iti “Imyitwarire nk’iriya ntigaragaza icyubahiro n’agaciro abakinnyi bacu bakwiye, cyane cyane mu bihe by’intsinzi n’ishema ku gihugu. Twemera ko umupira w’amaguru ugomba gushyira abakinnyi ku isonga, kubaha inkunga n'icyubahiro bagombwa ku kibuga no kuzirikana ubumuntu bwabo hanze yacyo.”

“Turizera ko inzego zibishinzwe zisuzuma ibyabaye hagafatwa ingamba zituma bitazongera kubaho. Icyubahiro, ubunyamwuga no guha agaciro abakinnyi bigomba kuranga ruhago yacu.”

Nubwo Frank Romeo ari umukozi w’ikigo gicunga umutekano ku bibuga cya Tiger Gates atari mu kazi kayo ahubwo yari mu kazi ke bwite yahawe n’abari bashinzwe gutegura imikino ya FIFA Series 2026 yabereye i Kigali.

Uyu mugabo ushinzwe umutekano yasabye uruhushya muri Tiger Gates, ajya gukora aka kazi, ari na yo mpamvu atari mu mu bakozi ishinzwe muri ririya rushanwa na yo yari ifitemo akazi.

Nubwo atari mu kazi k’iki kigo, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru basabye ko cyashishoza kikareba niba nta makosa yakoze mu kwangiza isura y’ikigo, hagafatwa imyanzuro kuko atari ubwa mbere agarukwaho mu kutorohera abantu ku kibuga.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Tiger Gates iri gukusanya ibimenyetso, hanyuma ikareba niba hari amategeko agenga akazi ke yishe, akaba yahanwa bikurikije amategeko amugenga.

Ibihano muri iki kigo biheruka gufatirwa umukozi wacyo ni ubwo yategaga umufana wa Rayon Sports akagwa hasi nabi, icyo gihe gihita kimwirukana burundu.

Bizimana Djihad yari yabujijwe kwifotozanya n'umwana we
Bizimana Djihad yari yabujijwe kwifotozanya n'umwana we
Kujyana abana mu kibuga hagitangwa ibihembo ntabwo byari byemewe
Kujyana abana mu kibuga hagitangwa ibihembo ntabwo byari byemewe