Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, cyavugiwemo n’impamvu ikibazo cy’amashanyarazi ya Kigali Pelé Stadium cyabaye agatereranzamba.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatanze urugero ku mukino uheruka guhuza APR FC na Musanze FC kuri iki kibuga, ariko amashanyarazi akagira ikibazo cyatumye amatara avaho mu gihe cy’iminota 20.
Yavuze ko urebye ibibazo by’amashanyarazi muri iyi stade byakemutse, ariko kuba amatara yaravuyeho byaturutse ku bibazo bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Ati “Icyo gihe ikibazo cyari kiri ahandi hatari muri stade. Ikibazo cy’amashanyarazi muri stade cyarakemutse. Ubushize ku mukino wa APR FC, ikibazo cyari cyabaye kuri ‘Transformateur’ iri hanze ya stade, aho ‘fusible’ zayo zahiye kandi ari zo zatangaga urumuri hariya.”
“Turakomeza gusuzuma kugira ngo ikibazo cy’amashanyarazi kitazongera kuboneka. Stade barimo kuyivugurura ku bindi bisabwa kugira ngo yemererwe kuberaho imikino. Twihaye intego y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru (tariki ya 19 Werurwe) byose bizaba byarangiye.”
Imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026 itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izatangira tariki ya 26 Werurwe, aho Aruba izakina na Macau, Saa Saba n’Igice, na ho Tanzania ikine na Liechtenstein, Saa Kumi n’Igice kuri Kigali Pelé Stadium.








Ibitekerezo 0