Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko ku wa Mbere, tariki 6 Werurwe 2023, Rayon Sports yasabye FERWAFA ko uyu mukino yawakirira kuri Stade ya Bugesera kuko iyo isanzwe yakiriraho ya Muhanga itazaboneka.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2023 ariko wahuriranye n’uko muri Stade ya Muhanga hazaba habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’akarere.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yemereye IGIHE ko bazakinira mu Bugesera nyuma y'uko stade basanzwe bakiriraho izaberaho izindi gahunda.
Yagize ati "Twatanze Stade ya Muhanga tuzakiniraho ariko ejo akarere katumenyesheje ko hazabera ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Abagore. Ni yo mpamvu twamenyesheje FERWAFA ko twakwakirira Intare FC kuri Stade ya Bugesera na yo ibiha umugisha."
Rayon Sports yari yasabye kwakirira uyu mukino mu Nzove ariko FERWAFA ibitera utwatsi kuko iki kibuga cy'imyitozo hari ibyo kitujuje nk’uko bisabwa na FIFA.
Gikundiro yongeye gusaba ko yakwemererwa ikazakirira Intare FC kuri Stade ya Bugesera ndetse irabyemererwa.
Byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na Intare FC mu gihe APR FC na yo izaba ikina na Ivoir Olympic.
Bitewe n’uko imikino ibiri yahuriye ku kibuga kimwe, hanzuwe ko Rayon Sports izakina na Intare FC saa Sita n'Igice mu gihe APR FC izakira Ivoir Olympic saa Cyenda n'Igice.
Mu mukino ubanza Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 i Shyorongi tariki 28 Gashyantare mu gihe APR FC yo yanganyije na Ivoir Olympic 0-0 ku Mumena tariki 1 Werurwe 2023.
Indi nkuru wasoma:Rayon Sports yatsinze Intare FC itera intambwe igana muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)







Ibitekerezo 0