Wari umukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona, Mukura Victory yari yakiriyemoMurera ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama.
Moussa Camara yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, ariko Mukura Victory Sports yishyurirwa na Nsabimana Emmanuel ku munota wa 61.
Igice cya mbere kijya kurangira, ku munota wa mbere muri ibiri yari yongerewe ku minota 45 y’igice cya mbere, Ishimwe Ganijuru Elie yarekuye ishoti rikomeye n’ukuguru kw’imoso, umunyezamu Sebwato Nicholas asubiza umupira inyuma awuteresheje ibipfunsi, uhura na rutahizamu w’Umunya-Mali, Moussa Camara, wari witeguye neza awushyira mu izamu.
Unusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati yazamuye igitambaro yerekana ko habayeho kurarira, igitego cyangwa gutyo.
Mu mahusho yaje kugaragara nyuma y’uko gitego cyanzwe, byagaragaye ko hatigeze habaho kurarira.
Ibi ni byo byazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, berekana akarengane bakorewe basaba ubutabera.
Ku rubuga rwa Twitter, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019 kugeza ku wa 22 Nzeri 2020, yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier n’Umunyabanga wayo, Muhire Henry, ko Umusifuzi washenguye imitima y’Aba-Rayons yakurikiranwa, yongeraho ati "Ntibizagere igihe tubasaba kugenda nk’abababanjirije".
Yagize ati "Olivier Nizeyimana Mugabo na Muhire Henry, murabizi ko muri abanyamupira, twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe, uyu musifuzi akurikiranwe kandi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye umupira wacu. Ntibizagere aho tubasa kugenda nk’abababanjirije. Birahagije."
Bwana @OlivierNMugabo na @HenryMuhireh murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe, uyu musifuzi akurikiranwe kdi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye Umupira wacu. ntibizagere aho tubasa kugenda nkababanjirije. Enough is enough pic.twitter.com/OTyy2SNM6j
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 28, 2023
Ubutumwa bwa Munyakazi bwakurikiwe n’ihumure yahawe n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, amwizeza ko ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe burajwe ishinga n’imigendekere myiza y’amarushanwa ndetse buri bukurikirane ikibazo cy’aba bafana.
Yagize ati "Munyakazi Sadatem tubanje kwiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi. Ndakwizeza ko ubuyobozi bwa FERWAFA, Olivier Mugabo, bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa, ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa. Murakoze."
Bwana @SadateMunyakazi tubanje kwiseguraho aho mutanyuzwe n'icyemezo cy'umusifuzi,ndakwizeza ko ubuyobozi bwa @FERWAFA @OlivierNMugabo bushyize imbere imigendekere myiza y'amarushanwa,ikibazo cyanyu nk'abafana kirakurikiranwa. Murakoze
— Muhire Henry Brulart (@HenryMuhireh) January 28, 2023
Munyakazi Sadate yashimiye Umunyamabanga wa FERWAFA wamwijeje gukurikirana ikibazo, amusaba guca amanyanga ari mu mupira.
Yagize ati "Urakoze cyane Munyabanga wa FERWAFA, rwose tubaziho kuba abanyamupira mudufashe umupira wacu ucikemo amanyanga."
Bamwe mu bakurikiraga iki kiganiro ku rubuga rwa Twitter basabye FERWAFA gushyira imbaraga ku kibazo cy’imisifurire akenshi ituma abasifuzi banga ibitego amakipe yakoreye.
Umwe yagize ati "Ariko rero na FIFA mu bufatanye n’impuzamashyirahamwe zindi bige kuri iki kibazo cy’imisifurire bagitorere itegeko ritomoye bityo ikipi ijye itahana amanota atatu yayakoreye. Ngendeye kuri ariya mashusho, nyobora FERWAFA uriya musifuzi namuhana kandi umukino nkawusubirishamo."
Dativa RKMN yagize ati "Bimaze iki se ikipe yacu yamaze gutakaza amanota? Ibyo guhana umusifuzi ni umuhango nk’iyindi yose ntacyo biba bimariye ikipe yahohotewe!"
Uwiyita Inkotanyi Irimaso we yibajije niba umusifuzi wagaragaweho kubogama FERWAFA itamushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, agakurikiranwa kuko ari byo bikurura amakimbirane ku kibuga.
Yagize ati "Muhire Henry, ese umusifuzi wagaragaweho kubogama kuki we atakoherezwa kuri RIB agakurikiranywa ko aribo bakurura amakimbirane aho kugira ngo ejo bizateze ibibazo muri stade hagati y’abasifuzi n’abafana?"
Yakomeje agira ati "Turambiwe uburyo bakina n’amarangamutima yacu."
Uwiyita Kubaho Nikubana we yatanze igitekerezo ko niba nta koranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] riratangira gukoreshwa, bazajya basesengura amashusho nyuma y’umukino igaragaye ko yarenganyijwe ikarenganurwa, igahabwa amanota ikwiriye.
Yagize ati "Ariko njye igitekerezo cyanjye, igihe nta bushobozi bwa VAR buraboneka, mujye musesengura amashusho y’imikino nyuma aho bigaragara ko ikipe yibwe muyirenganure ihabwe amanota n’ubundi na VAR ntaho yaba itaniye n’ubu buryo."
Ariko rero na FIFA mu bufatanye n'impuzamashyirahamwe zindi bige kuri iki kibazo cy'imisifurire bagitorere itegeko ritomoye bityo ikipi ijye itahana amanota atatu yayakoreye.Ngendeye kuri ariya mashusho nyobora FERWAFA uriya musifuzi namuhana kandi umukino nkawusubirishamo.
— Rumenerangabo Moïse (@RumenerangaboM) January 29, 2023
bimaze iki se ikipe yacu yamaze gutakaza amanota !? ibyo guhana umusifuzi ni umuhango nk'iyindi yose ntacyo biba bimariye ikipe yahohotewe!
— Dativa RKMN (@MchenDxiu) January 28, 2023
Dear @HenryMuhireh ese umusifuzi wagaragaweho ubusuma kuki we atakoherezwa kuri RIB agakurikiranywa ko aribo bakurura amakimbirane aho kugirango ejo bizateze ibibazo muri stade hagati y'abasifuzi n'abafana
Turambiwe uburyo bakina n'amarangamutima yacu
— Inkotanyi irimaso 🇷🇼 (@Inkotanyirimaso) January 29, 2023
Ariko njye igitekerezo cyanjye igihe ntabushobozi bwa VAR buraboneka muge mwanariza videos za match nyuma aho bigaragarako team yibwe muyirenganure ihabwe amanota nubundi na VAR ntaho yaba itaniye nubu buryo
— Kubaho nukubana (@Claudienrukund1) January 29, 2023
Iyo Rayon Sports itsinda Mukura VS, ubu yari kuba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 34 n’ibitego 10 yari kuba inganya amanota na APR FC nayo izigamye ibitego 10.
Kubera iki gitego cyanzwe, byashyize Gikundiro ku mwanya wa kane n’amanota 32 n’ibitego icyenda izigamye aho iri inyuma ya AS Kigali n’amanota 33 na Gasogi United ya gatatu inganya na Rayon Sports 32.
Gasogi United izigamye ibitego 10 mu gihe Rayon Sports izigamye icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!