Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ni bwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko Umutoza wayo mushya, Haringingo Francis, yahabwa ibyangombwa byo kuyitoza kuko yamaze guhabwa akazi ndetse afite amasezerano.
Mu gisubizo FERWAFA yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata, yavuze ko yasuzumanye ubwitonzi ubusabe bwayo n’ubwa Kiyovu Sports yasabye iri Shyirahamwe kuba riretse ibijyanye no kwandikisha umutoza Haringingo Francis.
Yakomeje igira iti “FERWAFA yifuje kubamenyesha ko umutoza Haringingo kuri ubu afitanye ikibazo cy’amasezerano n’ikijyanye n’imiyoborere n’Umuryango Kiyovu Sports.”
Yongeyeho ko “iki kibazo gifitanye isano no kuva kwe muri Association Kiyovu Sports ndetse kizahabwa umurongo.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagaragaje ko rishingiye ku biri mu gika cya mbere n’icya kabiri bigize ingingo ya 28 mu mategeko ya FERWAFA agenga ibijyanye n’ihererekanya ry’abakinnyi, ridashobora gutanga ibyangombwa byo gutoza by’umutoza Haringingo Francis muri aka kanya.
Riti “Itangwa ry’ibyangombwa ntirizaba kugeza igihe ikibazo kiri hagati y’umutoza Haringingo Francis na Association Kiyovu Sports kizakemukira mu buryo bukurikije amategeko.”
Igika cya mbere cy’iyi ngingo kivuga ko "amasezerano y’akazi hagati y’umutoza/umukinnyi n’ikipe cyangwa irerero ry’abato ryahawe ibyangombwa, ata agaciro iyo arangiye cyangwa asheshwe ku bwumvikane."
Ni mu gihe igika cya kabiri kivuga ko "amasezerano y’akazi ntashobora guseswa n’uruhande rumwe [hatabayeho ubwumvikane], mu gihe cy’irushanwa."
FERWAFA yasabye Rayon Sports na Kiyovu Sports, hamwe n’umutoza Haringingo Francis, gushaka uburyo impande zose zagirana ibiganiro bigamije gukemura ikibazo mu bwumvikane.
Kudahabwa ibyangombwa kwa Haringingo Francis bivuze ko adashobora kugaragara ku mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uhuza Rayon Sports na Gicumbi FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata.
Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe, ni bwo Haringingo Francis yatangajwe nk’Umutoza mushya wa Rayon Sports asimbuye Umufaransa Bruno Ferry wirukanywe, asubira muri iyi kipe yaherukagamo ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro mu 2023.
Mu gihe Kiyovu Sports yamaze kubona igisubizo cya FERWAFA yari yabanje kwandikira ku wa 27 Werurwe, yatanze kandi n’ikindi kirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku wa 1 Mata 2026, igaragaza ko Haringingo Francis wari usigaje amezi abiri ku masezerano bafitanye yagiye mu yindi kipe atubahirije ibiyakubiyemo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ibyakozwe na Rayon Sports isinyisha umutoza Haringingo Francis Christian ari nka bimwe mu muco wa kera bitaga “guterura” ndetse bo bakimufata nk’uwataye akazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!