00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’amakipe ategana imyambaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 December 2021 saa 10:23
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye amakipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere kugaragaza imyambaro akoresha mu marushanwa bitarenze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukuboza 2021.

Muri Shampiyona y’u Rwanda hakunze kugaragara gutegana imyambaro kw’amakipe, iyakiriye ikambara amabara ajya gusa n’ay’iyasuye ku buryo iramutse ibuze indi myambaro yaterwa mpaga.

Ubwo Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC ku wa 11 Ukuboza uyu mwaka, yambaye ubururu n’umweru, Gorilla FC ifite imyambaro ibiri iri muri ayo mabara ibura uko ibigenza, byatumye umukino ukererwaho iminota 19 hashakwa andi mabara yambara.

Mu rwego rwo gushaka gukemura iki kibazo, FERWAFA yandikiye amakipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere, iyasaba kugaragaza amabara yambara iyo ari mu rugo [yakiriye imikino] cyangwa yasohotse.

Yagize iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubibutse kugaragariza ubunyamabanga bwa FERWAFA amabara amakipe yanyu yambara mu gihe ari mu rugo n’igihe ari gukinira hanze. Amabara agomba kugaragazwa ni ay’imyenda yo hejuru, amakabutura, ndetse n’amasogisi bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021.”

Mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabereye i Huye muri Kanama 2015, hemejwe ko buri kipe yo mu Rwanda igira umwambaro uzwi yambara iri mu rugo n’iyo yasohotse, habaho impinduka bikamenyeshwa mbere.

Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, havuga ko "Igihe ikipe yasuwe ikinisha imyenda isanzwe yambara, yamenyeshejwe igihe cyo gutangira amarushanwa. Igihe amabara asanzwe yambarwa n’amakipe agiye gukina asa, cyangwa atera kwitiranya amakipe, ikipe yasuye ihindura imyenda yo gukinisha."

Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nayo avuga ko ikipe yasuye ariyo igomba guhindura imyambaro igihe bibaye ngombwa.

Gorilla FC yagiye gutira imyambaro itukura nyuma yo gusanga Rayon Sports yambara ubururu n'umweru kandi nayo yari yitwaje ayo mabara gusa
Rayon Sports yambaye umwambaro wayo wa gatatu ubwo yari yakiriwe na AS Kigali ku wa 18 Ukuboza 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages