Kuri ubu, inkuru ikomeje kugarukwaho cyane guhera ku wa Gatatu ni isezera rya Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro cya 2023 kubera ibyo yise “akajagari mu itegurwa ry’iri rushanwa”.
Iki cyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu kiganiro n’abanyamakuru cyamaze iminota 46, cyatumijwe nyuma y’uko iyi kipe ibwiwe na FERWAFA ko umukino wa ⅛ wo kwishyura wari kuyihuza na Intare FC ku wa Gatatu saa 12:30, wimuriwe ku wa Gatanu kuri ayo masaha.
Murera ntiyishimiye izi mpinduka kuko ngo yamenyeshejwe mu ibaruwa yaje kuri email saa 09:31, habura amasaha atatu gusa ngo umukino utangire.
Uretse kuba muri ayo masaha, abakinnyi bayo bari bamaze gusohoka mu mwiherero berekeza mu Bugesera ahari kubera umukino, iyi kipe ivuga ko itumva uburyo yakina ku wa Gatanu kandi ifite undi mukino wa Shampiyona izakirwamo na AS Kigali ku Cyumweru.
Amategeko yahonyowe nkana?
Amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA avuga ko impinduka ku mukino zitangazwa amasaha 48 mbere y’uko ukinwa.
Ni byo koko uru rwego ruyobora umupira w’amaguru rufite ububasha bwo gukora impinduka igihe icyo ari cyose, ariko se mu gihe bibangamiye amakipe? Umupira ni uwa nde?
Mu ibaruwa FERWAFA yageneye amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, yavuze ko umukino wari kuyahuza wasubitswe kubera ko haramutse habayeho kunganya, hakwitabazwa iminota y’inyongera byaba na ngombwa na penaliti, ibyo byatuma umukino utinda kurangira kandi hari undi ugomba guhuza APR FC na Ivoire Olympique saa Cyenda n’Igice. Yombi ikabera ku kibuga kidafite amatara.
Ibikubiye muri iyi baruwa yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, bihabanye cyane n’amategeko agenga Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka kuko hateganywa ko iminota 30 y’inyongera ishyirwaho ku mukino wa nyuma gusa.
Ingingo ya 10.4 ivuga ko iyo amakipe anganyije mu mikino yombi hahita hitabazwa penaliti kereka ku mukino wa nyuma iyo amakipe anganyije hongerwaho iminota 30.
Igira iti “Nyuma y’iminota 90 umukino, iyo ntawatsinze hazitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwatsinze kuva ku ijonjora rya mbere kugeza muri ½. Iyo ntawatsinze ku mukino wa nyuma, hitabazwa iminota y’inyongera buri gice kikagira iminota 15 kugira ngo hagaragare uwatsinze.”
Ikindi kitumvikana ni uburyo ubuyobozi bwa FERWAFA bwashyize umukino wa Rayon Sports ku wa Gatanu, bubizi neza ko ifite umukino na AS Kigali ku Cyumweru.
Wanakwibaza uburyo guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kabiri mu ijoro, FERWAFA yaba itaratekereje ko imikino igiye kubera ku kibuga kimwe ishobora gutinda ku buryo amasaha yari kwigizwa imbere.
Rayon Sports yagaragaje ko itumva icyihishe inyuma y’ibi kuko mu biganiro bagiranye na FERWAFA guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kabiri saa Tanu z’ijoro, ntawigeze akomoza ku isubikwa ry’umukino, ariko bikarangira bizanywe habura amasaha atatu gusa.
Ubwo Akarere ka Muhanga kamenyeshaga Rayon Sports ko ikibuga cyako isanzwe ikodesha ku mikino yakiriye, kizataboneka kubera Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore n’isozwa ry’irushanwa Umurenge Kagame Cup, yahise itangira kuganira na FERWAFA.
Mu biganiro byabaye harimo kubaza niba uyu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wabera mu Nzove, ariko mu buryo bwo kuganira gusanzwe, umukozi wa FERWAFA yabwiye Rayon Sports ko bidashoboka kuko iki kibuga ari gito kitujuje ibisabwa.
IGIHE yamenye ko Intare FC na yo yatanze igitekerezo ko uyu mukino wundi na wo wabera i Shyorongi, ariko na byo ntibyahabwa agaciro kuko imikino yombi itari kubera hamwe.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Rayon Sports yasabye mu Bugesera ko yakwemererwa kuhakirira, ndetse na FERWAFA ibiha umugisha ku wa Kabiri saa Tanu z’amanywa, imenyesha amakipe yombi ko umukino uzaba saa 12:30 ku wa Gatatu mbere y’uwa APR FC na Ivoire Olympique.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri kugeza saa Tanu z’ijoro, abakozi ba FERWAFA bagiranye inama n’abayobozi b’amakipe ya Rayon Sports, Intare FC, APR FC na Ivoire Olympique ku buryo bazakoresha ikibuga kimwe.
Mu byemejwe harimo uburyo amakipe azakina umukino wa mbere azakoresha urwambariro kugeza mu gice cya mbere ndetse abafana baje kuwureba bagasohoka ukirangira kubera ko Rayon Sports yari kwishyuza ukwayo na APR FC ikaza kwishyuza ukwayo.
Kugeza icyo gihe, ntawigeze ahingutsa ibyo gusubika umukino.
Ubwo ibaruwa yo kuwusubika yajyaga hanze mu gitondo ku wa Gatatu ahagana saa Yine, Rayon Sports yari yamaze gutangira urugendo rugana ku kibuga mu Bugesera, ariko Intare FC yo yari ku i Rebero ndetse nta gahunda yo gukina yari ifite.
None se @FERWAFA ko ibaruwa mvanye mu Intare idasinyeho namwe? Mwaboherereje ibaruwa idasinye cyangwa baboherereje idasinye murayisinya. Bayibonye bate idasinye ? Yandikiwe ...... murebe kuri izo ebyiri. @flashfmrw @rayon_sports @IntareFc pic.twitter.com/77TNTifoF2
— Ephrem Kayiranga (@ephremkay) March 8, 2023
FERWAFA yarakoreshejwe?
Biragoye kwiyumvisha uburyo umuntu yishyiriraho amategeko yarangiza agakora nk’utayazi.
Mu isesengura ry’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, buri umwe agerageza kugaragaza aho bihengamira kubera icyemezo cyo gusubika umukino.
Ku mukunzi wa Rayon Sports, yakumva ko gukina umukino ku wa Gatanu n’undi ku Cyumweru, ari ukunaniza ikipe ye kandi bishobora gutuma itakaza imikino yombi.
Ku wundi udashyigikiye Rayon Sports, we yakumva ko hashobora kuba harimo uburyo bwo gushaka gukuramo umwe mu mikino iyi kipe izakina muri iki cyumweru, byatuma izakina undi nyuma ituje, bityo bikayifasha no kuba yagarura abakinnyi bafite amakarita atabemerera gukina biturutse no ku buryo FERWAFA yaba igennye igihe uwo mukino wabera.
Ikindi ni uko kutishimira iki cyemezo kwa Rayon Sports ikaba yakwanga kujya gukina ku wa Gatanu, bizatuma iterwa mpaga ndetse igasezererwa mu Gikombe cy’Amahoro.
Intare FC na yo ifite umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri uzayihuza na Rugende FC ku wa Gatandatu.
Harakurikiraho iki?
FERWAFA yakomeje kuruca irarumira kuri iki cyemezo.
Iri Shyirahamwe rya Ruhago ryari ryasabye Rayon Sports kuyimenyesha bitarenze saa Sita zo ku wa Gatatu ikibuga izakiniraho na Intare FC ku wa Gatanu.
Rayon Sports yo yavuze ko itakorera muri ako kajagari ndetse isezeye mu Gikombe cy’Amahoro.
Nubwo bimeze gutyo ariko, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abatumye bafata iki cyemezo nibabegera bakabereka ko ibibabangamiye bishobora gukemuka, bazicara bakaganira.
Biracyashoboka ko Rayon Sports yakwisubiraho kuko umukino uri ku wa Gatanu.
Gusa, mu gihe ibyo bitaba. Iyi kipe izahanishwa amande y’ibihumbi 500 Frw kuko yaba ivuye mu irushanwa ryatangiye. Hejuru y’ibyo, ntizakina Igikombe cy’Amahoro cya 2024, ahubwo izakigarukamo mu 2025 nk’uko bigenwa n’ingingo ya 13.
Agaruka ku bihano bashobora guhabwa, Uwayezu uyobora Rayon Sports yavuze ko biteguye kubyakira. Ati “Nubwo twamara umwaka nta mikino, ariko ibintu bikajya ku murongo.”
Graphiques: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!