00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yisubiyeho yongera Masoudi na Nizar mu bahatanira ibihembo by’umwaka

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 18 July 2016 saa 09:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa risohoye urutonde rw’abahatanira ibihembo by’umwaka ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016 rikanengwa kuba ryarirengagije abatoza bose begukanye ibikombe bikinirwa mu Rwanda ryisubiyeho ribashyiriraho ibyiciro byihariye.

Urutonde rushya FERWAFA yasohoye kuri uyu wa Mbere rugaragaramo umutoza Masoudi Djuma wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro no kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, ndetse na Nizar Khanfir wahesheje APR FC igikombe cya shampiyona ndetse akanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Okoko Godefroid wa Mukura VS nawe yashyizwe mu bahatanira kuba umutoza w’umwaka.

Mu byiciro byari byashyizwe hanze ku Cyumweru, hiyongereyemo icy’abahatanira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto wigaragaje mu mwaka, umutoza wigaragaje, umusifuzi wo ku ruhande mwiza, ikipe y’umwaka ndetse hakazanahembwa umufana w’umwaka muri ibi birori bizaba tariki 29 Nyakanga 2016.

Dore abahataniye ibihembo uko bahanganye

Abakinnyi babiri banganya ibitego bahanganiye umwanya w’uwatsinze ibitego byinshi

  Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS) - ibitego 16
  Dany Usengimana (Police Fc)- ibitego 16

Umukinnyi w’umwaka

  Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS)
  Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)
  Kwizera Pierrot (Rayon Sports)

Umuzamu mwiza w’umwaka

  Mazimpaka Andre (Mukura VS)
  Ndayishimiye Eric (Rayon Sport)
  Mutabazi Jean Paul (SC Kiyovu)

Umutoza w’umwaka

  Okoko Godefroid (Mukura VS)
  Bizimungu Ally (Bugesera Fc)
  Eric Nshimiyimana (AS Kigali)

Umutoza wigaragaje

  Seninga Innoncent (Etincelles FC)
  Masudi Djuma (Rayon Sport)
  Nizar Khanfir (APR FC)

Umusifuzi mwiza

  Munyemana Hudu
  Twagirumukiza Abdul Karim
  Hakizimana Louis

Umusifuzi wo ku ruhande mwiza

  Ndagijimana Théogene
  Simba Honore
  Niyonkuru Zephanie

Umukinnyi ukiri muto wigaragaje

  Itangishaka Blaise (Marines Fc)
  Manishimwe Djabel (Rayon Sport)
  Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)

Savio Dominique waigaragaje cyane muri uyu mwaka arahatanira ibihembo bibiri
Blaise Itangishaka wakiniraga Marines FC yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bakiri bato bigaragaje
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports ari ku rutonde rw'abatanira igihembo cy'umukinnyi muto
Masoudi Juma(wambaye ikoti) yashyizwe ku rutonde rw'abahatanira igihembo cy'umutoza wigaragaje cyane
Nizar Khanfir wahesheje APR FC igikombe cya shampiyona yari yarengejwe ingohe
Okoko Godefroid utoza Mukura VS nawe yashyizwe ku rutonde rw'abazatorwamo umutoza w'umwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages